Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

radiotv10by radiotv10
02/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yo kuba hari igice cy’Abanyarwanda bigeze kumara igihe kinini ari impunzi na we ubwe yamazemo imyaka 24, ari yo atuma iki Gihugu cyarafashe iya mbere mu kwita ku mibereho y’impunzi atari uko gifite ibya mirenge.

Mu cyumweru gishize Guverinoma y’u Rwanda yemeje mu buryo budasubirwaho ko ukwezi kwa 8/2025 kwasize iki Gihugu cyakiriye abaturage barindwi boherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abantu 250 bagomba koherezwa mu Rwanda bavuye muri iki Gihugu.

Mbere y’amasezerano u Rwanda rwagiranye na US, muri 2022 iki Gihugu cyanagaragaje ko cyiteguye kwakira abanyamahanga bari koherezwa n’u Bwongereza, ariko iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi cyahagaritse aya masezerano atashyirwa mu bikorwa.

Na none kandi u Rwanda rusanzwe rwakira izindi mpunzi zituruka muri Libya kugira ngo zize kuhategerereza Ibihugu bizazakira, ziza zisanga izindi zihamaze imyaka myinshi zahunze u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame avuga ko kuba u Rwanda rwarafashe iya mbere muri gahunda zigamije gutabara impunzi, bifitanye isano n’amateka y’iki Gihugu.

Yagize ati “Iyi ni gahunda ikomoka ku mateka twize nk’Igihugu. Twize amasomo menshi. Njyewe mubona hano imbere yanyu; nabaye mu buhunzi imyaka 24. Nabaga mu nkambi y’impunzi, ku bw’ibyo numva uburemere bwabyo.

Ni yo mpamvu dushobora gutanga umusanzu wacu mu gukemura ikibazo cy’abantu bahunga; mu mikoro yacu adahagije, turacyagerageza kugira icyo dukora.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagera ku rwego rwo kwirukanwa; baba baragiye basa n’abahunga ibibazo byugarije Ibihugu bakomokamo, aboneraho gusaba byumwihariko urubyiruko kudahunda ibibazo ahubwo rugatanga umusanzu warwo mu kubishakira umuti.

Ati “Iyo hari ibibazo mu Gihugu mbona urubyiruko rwihutira kujya mu mahanga nko mu Bihugu by’i Burayi, Canada, Leta Zunze Ubumwe za America n’ahandi. Icya mbere mu Bihugu byose haba ibibazo, wenda Umugabane wacu ushobora kuba ufite ibibazo byinshi kurenza abandi, ariko buriya twakabaye dushyira imbaraga mu kubikemura aho kubihunga.

Ubutumwa bworoshye ku rubyiruko ni ukubasaba ko mwareka guhunga ibibazo, kuko n’aho muhungira muzahasanga ibibazo bishobora no kuba ari byinshi, byumwihariko igihe bazaba bagusubije aho waturutse.”

Iyi gahunda y’u Rwanda yo kugira ubushake mu gushakira umuti ibibazo by’ubuhunzi, ishimwa n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Flippo Grandi nk’uko yabitangarije mu Karere ka Rubavu mu cyumweru gishize.

Nyuma y’amasaha macye aganiriye na Perezida Kagame, uyu Muyobozi wa UNHCR, Grandi yagize ati “Ndamushimira ku bwa politike nziza ireba impunzi. U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi ijana na mirongo ine baturuka mu Bihugu bya Repubulioka Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, kandi politike ibagenga ni nziza.”

Muri Kanama (08) umwaka ushize wa 2024; mu Rwanda habarurwaga impunzi 134 272, aho 60% byazo, ari abaturutse muri DRC, abandi baturutse mu Burundi.

Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere ubwo yatangaga ikiganoro i Dakar muri Senegal

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 2 =

Previous Post

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Next Post

Mentorship matters: Why every girl deserves a role model

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mentorship matters: Why every girl deserves a role model

Mentorship matters: Why every girl deserves a role model

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.