Abo mu muryango w’umusore w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, wicishijwe ishoka n’uwari gushyamirana n’umuvandimwe wa nyakwigendera wari ugiye kubakiza, barasaba ko uyu wabahekuye, yaburanishirizwa mu ruhame kandi agahanishwa igihano kingana n’uburemere bw’ibyo yakoze bikabera abandi urugero.
Ni nyuma yuko uyu musore yishwe mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2025, ahagana saa tatu z’ijoro, mu Mudugudu wa Gitobe Akagari ka Muhurire mu Murenge wa Rurenge.
Nyakwigendera Uwizeyimana Desire, uri mu Kigero cy’Imyaka 18, yishwe ajyaga gutabara mukuru we witwa Hakizimana Vincent wari uri gushyamirana na Niyibizi Elia waje kwihorera akamwica nkuko bamwe mu babonye ibi babihamya.
Uwitwa Munyaneza Felecien ati “Yazize akarengane pe. We yumvise ngo mukuru wawe baramwishe, agenda atabaye ahageze arebye ibyabaye ni ko kuzenguruka kuri urwo rugo rw’uwo muhungu wamwishe arimo gusoka asoka amukubita ishoka.”
Habimana Amiel na we yagize ati “Nabonye yinjiramo ngiye kubona mbona kuko umuhungu yari yihishe munsi y’urugi undi ntabwo yari yamubonye, hari undi muntu wari ugiye kwinjiramo ahita amukurura abasha guhita yinjira ako kanya akigeramo kuko narabirebaga ako kanya nagiye kubona mbona yikubise hasi.”
Abo mu muryango wa Nyakwigendera barimo Mukamusoni Seraphine, umubyeyi we avuga ko bakenewe ubutabera kugira ngo uwakoze iki cyaha akiryozwe.
Ati “Yamukubise ishoka ya mbere iya Kabiri yayimukubitiye hasi ahita amurenga arasimbuka ariruka baramwirukankana bamugaruriye hepfo yikubise no mu bibuye yamenaguritse mu mutwe baramuzana bamushyikiriza abayobozi. Muzamushyire mu ruhame mu baturage bamwice na we [ni igihano kitemewe mu mategeko y’u Rwanda].”
Abaturage bumvikana bavuga ko uwavukuje ubuzima nyakwigendera yaburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bibere isomo abandi baba batekereza kwijandika mu rugomo.
Hamima Amiel ati “Uwo muntu mumuzane ahanirwe mu baturage bamubone, ibintu yakoze ni ibintu bidasanzwe n’undi muturage wese arebereho bibe intangarugero.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yabwiye RADIOTV10 ko ikibazo bagikurikiranye bagasanga intandaro ari amakimbirane yaturutse ku businzi, aboneraho kugira inama urubyiruko kwitwararika no kureka urugomo.
Ati “Bari bashyamiranye mu nzira, bamaze kugerayo ahubwo, uwari washyimiranye ajya agusaba imbabazi umuvandimwe, hanyuma umuvandimwe we baza gukora urugomo kuri uwo bararwana biza kubamo gukomeretsa cyane umwe muri bo ndetse byaje kuviramo n’urupfu. Urubyiruko ikintu cya mbere twabasaba ni ukwirinda kunywa inzoga nyinshi bakarenza urugero kuko iyo baza kuba batasinze ntabwo buriya bwicanyi buba bwarabayeho […] Ubundi urubyiruko rukwiye gushyira umutima ku mirimo ariko bitarimo guteza urugomo n’ibindi.”
Hakizimana Vincent mukuru wa nyakwigendera, we wakomerekejwe ijisho, ari kuvurirwa mu Bitaro bya Bishenyi mu Karere ka Kamonyi mu gihe ukurikiranyweho iki cyaha na we akitabwaho ku bikomere yagize ku Kigo Nderabuzima cya Remera.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10