Wednesday, September 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

FARDC yategetswe kwitandukanya vuba na bwangu n’umutwe umaze igihe uyifasha

radiotv10by radiotv10
09/09/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
FARDC yategetswe kwitandukanya vuba na bwangu n’umutwe umaze igihe uyifasha
Share on FacebookShare on Twitter

Abagize Umuryango w’abiyemeje guharanira gukemura ibibazo by’Igihugu muri DRC, basabye igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) n’abagifasha, kwitandukanya byihuse n’abarwanyi ba Wazalendo mu Mujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo.

Uyu muryango uzwi nka DYNAP (Dynamique des Acteurs pour les questions de la Patrie) wasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukora inshingano zayo kandi igashyira iherezo ku mikoranire n’imitwe yitwaje Intwaro yo mu Gihugu.

Umuhuzabikorwa wa DYNAP, Sylvano Safari; yavuze ko ibiri kubera muri Uvira muri iki Gihe bidashobora kwihanganirwa kuko “biteye inkeke, bigaragaza gusenyuka k’ubusugire bw’Igihugu, ndetse n’ubushishozi bucye bwa Leta mu kurinda abaturage, no kugendera ku mategeko.”

Yavuze ko ibi bigaragazwa n’abakomeje kuburira ubuzima muri uriya mujyi, ndetse n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu bikomeje kuhagaragara, bityo ko Guverinoma ikwiye kugira icyo ikora.

Yagize ati “Uvira irasa n’itakiri kugenzurwa na Leta, bitewe no kuba abayobozi bakomeje kubifata nk’ibintu byoroshye. Turi kugana mu ngaruka zikomeye, dufite ibyago byo kwinjira mu ntambara ya gisivile, nk’uko twabyiboneye mu myigaragambyo yo kwamagana General Gasita.”

Yasabye ko Guverinoma ikwiye kugira icyo ikora mu buryo bwihuse igahagarika ibikorwa byose biriho bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro birimo “imvugo zabo mbi, Leta ntikwiye kugirana imikoranire n’abatesha agaciro imiyoborere yabo mu maso y’Igihugu cyose.”

Sylvano Safari yavuze ko Leta ikwiye kumenya ko inshingano zo kugenzura ibice byose, asaba ko ibice byo muri Uvira bidakwiye kurangwamo iyi mitwe nka Wazalendo ikomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubunyamaswa.

Mu minsi micye ishize, havutse ubushyamirane hagati ya FARDC na Wazalendo bwagaragaye mu mujyi wa Uvira, kubera kwigaragambya uyu mutwe wamagana ishyirwaho rya Général Olivier Gasita washyizweho nk’Umuyobozi w’Ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri Rajiyo ya 33 ya FARDC.

Abarwanyi ba Wazalendo na bamwe mu baturage bamaganye uyu Mujenerali bamwita kuba umwe mu ba M23, bamushinja kuba yaranagize uruhare mu ifatwa rya Bukavu.

Ubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyiragaho Umutwe wa Wazalendo ngo ufashe FARDC guhangana na M23, bamwe mu basesenguzi, bavugaga ko bizarangira ubutegetsi bwa kiriya Gihugu, bwisanze mu ihuriro ryo kutabasha kugenzura abarwanyi b’uyu mutwe, igihe uzaba wijanditse mu marorerwa ukomeje kugaragaramo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 2 =

Previous Post

AFC/M23 yashyize hanze urutonde rw’ibyaha ishinja ubutegetsi bwa Tshisekedi

Next Post

Impanuka yabereye ahubakwa urugomera i Nyamasheke yahitanye ubuzima bwa bamwe bahakoraga

Related Posts

DRCongo: Gen.Gasita watumye muri Uvira bidogera byarangiye afashe icyemezo

DRCongo: Gen.Gasita watumye muri Uvira bidogera byarangiye afashe icyemezo

by radiotv10
10/09/2025
0

General Olivier Gasita uherutse kugirwa Umuyobozi Wungirije wa Rejiyo ya 33 unashinzwe Ibikorwa bya Gisirikare n’ubutasi muri Uvira, bikazamura intugunda...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yashyize hanze urutonde rw’ibyaha ishinja ubutegetsi bwa Tshisekedi

by radiotv10
09/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze itangazo ryamaganamo ibikubiye muri raporo ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bwa muntu ku bibera muri...

Urugamba muri Congo rwahinduye isura, u Burundi bwongera kugarakwaho

Urugamba muri Congo rwahinduye isura, u Burundi bwongera kugarakwaho

by radiotv10
09/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, n’ingabo z’u Burundi,...

Amakuru agezweho i Masisi mu mirwano ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho i Masisi mu mirwano ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
08/09/2025
0

Nyuma y’imirwano yirije umunsi wose hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’aba Wazalendo, iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Indege ya Sosiyete y’u Bwongereza yategetswe kugwa by’igitaraganya

Indege ya Sosiyete y’u Bwongereza yategetswe kugwa by’igitaraganya

by radiotv10
08/09/2025
0

Indege yo mu bwoko bwa Boeing ya sosiyete y’u Bwongereza ya ‘British Airways’, yategetswe kugwa vuba na bwangu ku kibuga...

IZIHERUKA

Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Abanyekongo bakorera ibidakorwa Sitade yabo
FOOTBALL

Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Abanyekongo bakorera ibidakorwa Sitade yabo

by radiotv10
10/09/2025
0

DRCongo: Gen.Gasita watumye muri Uvira bidogera byarangiye afashe icyemezo

DRCongo: Gen.Gasita watumye muri Uvira bidogera byarangiye afashe icyemezo

10/09/2025
U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

10/09/2025
Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo

Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo

10/09/2025
Gisagara: Baribaza uzabahoza amarira batewe n’ikorwa ry’igikorwa remezo

Gisagara: Baribaza uzabahoza amarira batewe n’ikorwa ry’igikorwa remezo

10/09/2025
Ibirambuye ku mpanuka y’urukuta rw’ahubakwa Urugomero rwagwiriye abantu i Nyamasheke

Ibirambuye ku mpanuka y’urukuta rw’ahubakwa Urugomero rwagwiriye abantu i Nyamasheke

10/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impanuka yabereye ahubakwa urugomera i Nyamasheke yahitanye ubuzima bwa bamwe bahakoraga

Impanuka yabereye ahubakwa urugomera i Nyamasheke yahitanye ubuzima bwa bamwe bahakoraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Abanyekongo bakorera ibidakorwa Sitade yabo

DRCongo: Gen.Gasita watumye muri Uvira bidogera byarangiye afashe icyemezo

U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.