Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ku mu mavugurura ari gukorwa mu itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, hateganyijwemo ibihano byo kwamburwa amanota ku bazajya bafatirwa mu makosa akomeye, aho bazajya batangirana umwaka amanota 15, ku buryo hari igihe uwakoze menshi ashobora kuzategekwa guhagarika gutwara ikinyabiziga.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, bimwe mu bizaranga Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, rihindura iryari rimaze imyaka 38 rigenderwaho.
Dr Jimmy Gasore yavuze ko kuvugurura iri tegeko, bigamije kurijyanisha n’igihe, kandi rigasubiza bimwe mu bibazo byaterwaga n’ibyuho byagaragaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri ryari rimaze igihe.
Yagize ati “Bitewe n’igihe gishize itegeko ryakoreshwaga ntirigisubiza bihagije ibibazo bigaragara mu mikoreshereze y’umuhanda muri iki gihe.”
Zimwe mu mpinduka zizagaragara muri iri tegeko, zirimo ibijyanye n’imicungire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ahazakoreshwa gukurwaho amanota ku bashoferi bazajya bisubiramo amakosa.
Minisitiri avuga ko atari buri kosa rizajya rituma umushoferi akurwaho amanota, ahubwo ko hari ibindi bizajya bishingirwaho.
Ati “Tuzareba ibyaha binini kandi bigaruka. Ni byo bizashyirirwaho amanota, nk’ibintu byo gutwara imodoka wasinze wanyoye ibirenze ibipimo, kubera ko ni ibyaha bibangamye cyane biteza impanuka nyinshi kandi bikunze kugaruka, ugasanga umuntu yabigize umuco.
Hari ibintu by’umuvuduko ukabije, hari abantu bashimishwa n’umuvuduko, yaguze imodoka imuhenze ifite imbaraga kuyitwara ku gipimo bikamugora, ugasanga ahora wenda bitewe n’ubushobozi bwe na ya mafaranga ibihumbi 25 bari kumuca ntacyo ari kumubwira, ariko ya manota uzayatangirana umwaka ari 15 agende agabanuka uko uhanwa, wenda nibigera mu kwezi kwa munani bakubwire bati ‘ba uparitse, utegereze ko umwaka ushira, ujye wabona andi 15’.”
Dr Jimmy Gasore, avuga ko n’ubusanzwe hariho uburyo bwo kureba uko abashoferi bitwara mu bijyanye n’amakosa, ku buryo ikoranabuhanga risanzwe ryifashishwa, n’ubundi rizafasha muri ubu buryo bushya bwo gukura amanota ku bashoferi.
Ati “Twumva ko ari bumwe mu buryo bwo kurwanya abahora basubira mu byaha ndetse no gushyigikira kubakira records abitwara neza kuko na bo bakenewe kumenyekana, n’ibigo by’ubwishingizi bikaba byabamenya bikagira n’uburyo bibafata.”
Mu mwaka ushize wa 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zirenga 9 600 zahitanye abantu 350, aho zimwe muri zo byagaragaye ko ziterwa n’ariya makosa agiye kujya atuma abashoferi bakurwaho amanota, nko gutwara abantu barengeje igipimo cya Alukolo, no kugendera ku muvuduko ukabije.
RADIOTV10