Umutwe wa Hamas watangaje ko abayobozi bakuru bawo barokotse igitero cya Israel yagabye muri Qatar, icyakora yemeza ko cyahitanye bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe barimo n’umuhungu w’umuyobozi wawo.
Ni igitero cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025, cyahitanye Umupolisi wa Qatar n’abarwanyi batanu ba Hamas, barimo umuhungu wa Khalil al-Hayya, umuyobozi wa Hamas, ubu mu buhungiro muri Gaza.
Qatar isanzwe ari umuhuza hagati ya Israel na Hamas, mu biganiro byo kurangiza intambara ibahanganishije, yamaganye iki gitero, ivuga ko “kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.”
Umukozi muri White House, yabwiye BBC ko Leta Zunze Ubumwe za Amarica, zabanje kubimenyeshwa, mbere yo kugaba icyo gitero.
Ni mu gihe Perezida Trump yari aherutse kuburira Hamas, ko igomba kurekura imfungwa za Israel, no kwemera amasezerano yo guhagarika Imirwano, bitaba ibyo ikirengera ingaruka zizakurikira.
Leta Zunze Ubumwe za America isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Israel, na zo zamaganye iki gitero iki Gihugu cyagabye muri Qatar na yo isanzwe ari inkoramutima y’iki Gihugu.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10