Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye.
Ibi byatumye hongera kuzamuka impungenge ko iki Gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika gishobora kongera gusubira mu ntambara y’abenegihugu.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2025, Machar afungiye iwe mu rugo, aho akomeje gucungirwa, nyuma yuko Guverinoma arimo y’inzibacyuho, yamushinje ibikorwa byo gushaka guhungabanya ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir.
Usibye icyaha cyo kugambanira Igihugu, Riek Machar n’abandi barindwi, bakurikiranweho ibyaha byo kwica abantu, gucura imigambi mibisha, iterabwoba, gusenya ibikorwa remezo bya Leta n’iby’ingabo, ndetse n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Ibyo byaha aregwa byakomotse ku gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu kwezi kwa Werurwe, ubwo umutwe w’inyeshyamba uzwi nka White Army wigaruriraga ikigo cya gisirikare cya leta, ukica umuyobozi wacyo n’abandi bagikoragamo.
Itangazo ryasohowe kuri uyu wa 11 nzeri 2025 na Minisiteri y’Ubutabera, rivuga ko igitero cyabereye i Nasir, mu Ntara ya Upper Nile, cyatewe inkunga na Riek Machar n’abandi banyapolitiki
Nubwo igihe Machar azagerezwa Imbere y’urukiko kitatangajwe, itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko we n’abandi baregwa hamwe bamaze kumenyeshwa ibyaha baregwa kandi ko uburenganzira bwo kuburana buzubahirizwa nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga.
Icyakora umuvugizi wa Machar, Puok Both Baluang, yavuze ko ibirego ashinjwa bishingiye ku mpamvu za politiki, kandi bigamije kugira ngo ashyirwe ku ruhunde. Yavuze ko kandi batizeye ubutabera bwa Sudani y’Epfo kuko butigenga, bushobora kuyoborwa mu nyungu za politiki.
Kurega Riek Machar ibi byaha, bishobora kurushaho guhungabanya umutekano wa Sudani y’Epfo, mu gihe Guverinoma y’iki Gihugu isanzwe iri ku gitutu cy’abayisaba gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro, yashyizweho ubukono ku wa 22 Gashyantare 2020, hagati ya Salva kiir na Riek Machar, yo gukumira ko hakongera kwaduka intambara y’abanyagihugu.
Salva Kiir na Riek Machar bombi ni abayobozi bakoze amateka muri Sudani y’Epfo, kuko bafatanyije kuyobora umutwe w’inyeshyamba wa Sudan People’s Liberation Movement (SPLM) waharaniye ubwigenge bw’iki Gihugu kugeza kibubonye muri 2011.
Ariko aba bombi bakomoka mu moko ahanganye. Kiir akomoka mu ba-Dinka, ari bo benshi mu Gihugu, naho Machar akomoka mu ba-Nuer ba kabiri mu bwinshi.
Intambara y’abo yombi yatangiye mu myaka ya 1990s, ubwo Machar yayoboraga igice cyitandukanyije n’umutwe w’inyeshyamba wa SPLM cyashinjwaga kuwugambanira muri icyo gihe.
Ingabo zari zishyigikiye Machar zateguye ubwicanyi bwibasiraga Aba-Dinka, bikaza kurakaza Kiir wari umuyobozi w’inyeshyamba za SPLM.
Ayo makimbirane y’abanyasudani yadindije urugamba rwo gushaka ubwigenge, ariko yanateye urwikekwe rutarangiye hagati ya Kiir na Machar.
Abasesenguzi bavuga ko n’iyo bafatanya kuyobora Igihugu, Kiir na Machar badahuza, kandi amakimbirane yabo yakomeje kwiyongera uko imyaka igenda ishira, aho Riek Machar ashaka umwanya wo kuyobora Igihugu, mu gihe Salva Kiir akomeje kwanga kuva ku butegetsi.
Muri 2013, Kiir akoresheje urwitwazo rw’uko hari hategurwa ihirikwa ry’ubutegetsi, yirukanye Machar wari Minisitiri w’Intebe we. Ibintu byatumye mu murwa mukuru I Juba haduka imirwano hagati y’ingabo za leta zishyigikiye Salva Kiir n’izari zishyigikiye Riek Machar, iyo ntambara y’abenegihugu yahitanye abantu bagera ku bihumbi 400 muri Sudani y’Epfo.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10