Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

radiotv10by radiotv10
13/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga umuhoro, bose bamaze gufatwa.

Aba bantu bafashwe nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza abantu batatu bari gukorera urugomo umugore bamuryamishije hasi bari kumukubita, barimo umwe ari kumutemesha umuhoro.

Abashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, bari basabye inzego z’umutekano n’iz’Iperereza, gushakisha aba bantu bagafatwa dore ko mu bice byabereyemo ibi bikorwa, muri Rwampara na Nyamirambo; hari hakomeje kugaragara ibikorwa nk’ibi by’ubujura n’ubugizi bwa nabi.

Nyuma yuko ibi bitangajwe, Polisi y’u Rwanda yari yizeje ko igiye gushakisha aba bantu kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.

Mu butumwa Polisi yari yasubije umwe mu bari basangije abantu aya mashusho, uru rwego rwari rwagize ruti “Turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe.”

Mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatanu, Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko “umwe mu bagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje.”

Ntibyatinze kuko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rwafashe abandi bantu bakekwaho kugira uruhare muri buriya bugome bwakorewe uriya muturage.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwatangajwe mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, bugira buti “Turabamenyesha ko abantu babiri bari basigaye mu bagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy’ubugome umuturage wo mu Kagari ka Rwampara, bose bafashwe.”

Umugore wakorewe ruriya rugomo, na we waganiriye na bimwe mu bitangazamakuru, yavuze ko yategewe mu nzira na ziriya nsoresore zikabaza kumusuhuza, ubundi zigahita zimwadukira, zikamwambura, zikanamukubita, ziramukomeretsa ubu akaba ari kwivuza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − nine =

Previous Post

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Next Post

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

IZIHERUKA

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we
MU RWANDA

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.