Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga umuhoro, bose bamaze gufatwa.
Aba bantu bafashwe nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza abantu batatu bari gukorera urugomo umugore bamuryamishije hasi bari kumukubita, barimo umwe ari kumutemesha umuhoro.
Abashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, bari basabye inzego z’umutekano n’iz’Iperereza, gushakisha aba bantu bagafatwa dore ko mu bice byabereyemo ibi bikorwa, muri Rwampara na Nyamirambo; hari hakomeje kugaragara ibikorwa nk’ibi by’ubujura n’ubugizi bwa nabi.
Nyuma yuko ibi bitangajwe, Polisi y’u Rwanda yari yizeje ko igiye gushakisha aba bantu kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.
Mu butumwa Polisi yari yasubije umwe mu bari basangije abantu aya mashusho, uru rwego rwari rwagize ruti “Turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe.”
Mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatanu, Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko “umwe mu bagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje.”
Ntibyatinze kuko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rwafashe abandi bantu bakekwaho kugira uruhare muri buriya bugome bwakorewe uriya muturage.
Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwatangajwe mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, bugira buti “Turabamenyesha ko abantu babiri bari basigaye mu bagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy’ubugome umuturage wo mu Kagari ka Rwampara, bose bafashwe.”
Umugore wakorewe ruriya rugomo, na we waganiriye na bimwe mu bitangazamakuru, yavuze ko yategewe mu nzira na ziriya nsoresore zikabaza kumusuhuza, ubundi zigahita zimwadukira, zikamwambura, zikanamukubita, ziramukomeretsa ubu akaba ari kwivuza.
RADIOTV10