Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere Igihugu cyabo kirindimurwa n’ubutegetsi bwamusimbuye, bityo ko agomba gukoresha ubunarabibunye bwe akagisubizo ku murongo, kandi ko yiteguye kongera kukiyobora.
Bikubiye mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025, bwari butegerejwe n’Abanyekongo benshi, ngo bumve ikiri ku mutima w’uyu munyapolitiki wabayoboreye Igihugu.
Joseph Kabila yatangaje ko yarekuye ubutegetsi mu mahoro mu buryo bwubahirije Itegeko Nshinga, ariko ko hari benshi batekerezaga ko urugendo rwe rwa Politiki aruhagarikiye aho. Ati “Ariko uyu munsi ndagira ngo mbabwire nti ‘byari akaruhuko’.”
Akomeza avuga ko yakomeje kureba ibibazo byatangiye kuvuka akiva ku butegetsi, birimo “amasezerano atarashyizwe mu bikorwa, ivangura, akarengane kakomeje kwiyongera. Abansimbuye nta mahoro cyangwa iterambere bigeze bazana.”
Akomeza agira ati “Sinshobora gukomeza kurebera. Ni yo mpamvu ntangaje ku mugaragaro ko: Niteguye gusubukukura inshingano zikomeye z’Igihugu [kuba yakongera akaba Umukuru w’Igihugu]. Atari ukubera njye ahubwo ari ukugira ngo nsubizeho ubutegetsi buhamye, kugira ngo ndinde buri Munyekongo, no kugira ngo ubukungu bwacu bugirire akamaro abana bacu.”
Kabila yavuze ko bamwe bashobora kumunenga ko ashaka kwisubiza ubutegetsi, “ariko nabasubiza nti: ngarutse kuko Congo iri mu kangaratete, no kubera ko Congo nyifitiye ubunararibonye ndetse n’imbaraga zo kuba nayigoboka.”
Yaboneyeho gusaba Abanyekongo bose gushyira hamwe, kugira ngo basubize Igihugu cyabo mu maboko meza. Ati “Simfite ubwoba bwo kunengwa, nta nubwo mfite impungenge zo guterwa ubwoba. Icyo nshyize imbere ni uko Congo yongera guhaguruka. Ndaje. Kandi nzagaruka kugeza igihe Abaturage babonye agaciro kabakwiye.”
Joseph Kabila yasubiye muri Congo mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, ubwo yahitaga yerecyeza i Goma mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Kuva yagera muri Congo yagiye yakira abo mu matsinda atandukanye, kugira ngo yumve ibitekerezo byabo bityo azabone aho ahera ashyira mu bikorwa intego ye yo gusubiza iki Gihugu ku murongo nk’uko yakunze kubivuga.
Ni mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu bwo butamworoheye, dore ko bumaze igihe bumuburanisha ku byaha bikomeye, birimo ibyo kugambanira Igihugu, aho ashinjwa gufatanya na AFC/M23, ndetse Ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igihano cy’urupfu, akaba yaragombaga gusomerwa mu cyumweru gishize, ariko bikaza gusubikwa.
RADIOTV10