Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura kurandura ibibazo byugarije Igihugu cyabo cya DRC, bagakuraho ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bwabyimakaje.
Maj Gen Makenga yabwiye ubu butumwa aba basirikare binjiye mu gisirikare cya AFC/M23 mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025 mu Kigo cya Gisirikare cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru.
Ni umuhango kandi witabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneilla Nangaa wari kumwe n’uyu Mugaba Mukuru w’abarwanyi baryo, Gen Makenga.
Maj Gen Makenga wari umaze kwinjiza mu gisirikare aba basirikare, yabibukije ko bagomba kuba abasirikare b’umwuga, bakora kandi bakitwara bitandukanye n’uko igisirikare bahanganye na cyo cya Leta ya Kinshasa cyitwara.
Yagarutse ku myitwarire idakwiye yakomeje kuranga ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi, wiyemeje gukoresha abacancuro n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR na Wazalendo mu mugambi wo gushaka kurimbura bamwe mu Banyekongo.
Gen Makenga wavuze ko ibibazo byose biri muri Congo byazanywe na Tshisekedi wahaye agaciro abo bacancuro n’iyo mitwe, yavuze ko akwiye kuva ku butegetsi kuko ntacyo ashoboye, kandi ko nta bandi bazabikora atari igisirikare cya AFC/M23, aboneraho gusaba aba bakinjiyemo kwambarira urwo rugamba.
Ati “Muriteguye ngo tubohore Igihugu cyacu, ngo turandure akarengane gakorerwa Abanyekongo? Kugira ngo tubigereho ni ngombwa ko murangwa n’imyitwarire myiza itandukanye n’iya bariya duhanganye na bo.”
Yakomeje avuga ko igisirikare cya AFC/M23 ari cyo gikwiye Igihugu cyabo, kuko ari igisirikare kirangwa no gukora kinyamwuga, ntigihutaze abaturage, kandi ko ibyo bikwiye guhora bikiranga, hato kitazisanga mu makosa nk’ahora akorwa n’igisirikare cya Leta.
Aba basirikare barenga 7 000 binjijwe na AFC/M23 mu gisirikare nyuma y’igihe kitageze ku kwezi, iri Huriro rininjije mu Gipolisi abapolisi ba mbere mu Gipolisi cyaryo cyiswe ‘Police d’Élite’.
Maj Gen Sultani Makenga na bwo wayoboye umuhango wo kwinjiza abo bapolisi mu muhango wabaye muri Kanama, yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza, bakagendera kure ibirimo ruswa, ubujura, gufata ku ngufu no guhohotera abaturage; byakomeje kuranga abapolisi b’ubutegetsi bwa Kinshasa.




RADIOTV10