Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

radiotv10by radiotv10
15/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura kurandura ibibazo byugarije Igihugu cyabo cya DRC, bagakuraho ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bwabyimakaje.

Maj Gen Makenga yabwiye ubu butumwa aba basirikare binjiye mu gisirikare cya AFC/M23 mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025 mu Kigo cya Gisirikare cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneilla Nangaa wari kumwe n’uyu Mugaba Mukuru w’abarwanyi baryo, Gen Makenga.

Maj Gen Makenga wari umaze kwinjiza mu gisirikare aba basirikare, yabibukije ko bagomba kuba abasirikare b’umwuga, bakora kandi bakitwara bitandukanye n’uko igisirikare bahanganye na cyo cya Leta ya Kinshasa cyitwara.

Yagarutse ku myitwarire idakwiye yakomeje kuranga ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi, wiyemeje gukoresha abacancuro n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR na Wazalendo mu mugambi wo gushaka kurimbura bamwe mu Banyekongo.

Gen Makenga wavuze ko ibibazo byose biri muri Congo byazanywe na Tshisekedi wahaye agaciro abo bacancuro n’iyo mitwe, yavuze ko akwiye kuva ku butegetsi kuko ntacyo ashoboye, kandi ko nta bandi bazabikora atari igisirikare cya AFC/M23, aboneraho gusaba aba bakinjiyemo kwambarira urwo rugamba.

Ati “Muriteguye ngo tubohore Igihugu cyacu, ngo turandure akarengane gakorerwa Abanyekongo? Kugira ngo tubigereho ni ngombwa ko murangwa n’imyitwarire myiza itandukanye n’iya bariya duhanganye na bo.”

Yakomeje avuga ko igisirikare cya AFC/M23 ari cyo gikwiye Igihugu cyabo, kuko ari igisirikare kirangwa no gukora kinyamwuga, ntigihutaze abaturage, kandi ko ibyo bikwiye guhora bikiranga, hato kitazisanga mu makosa nk’ahora akorwa n’igisirikare cya Leta.

Aba basirikare barenga 7 000 binjijwe na AFC/M23 mu gisirikare nyuma y’igihe kitageze ku kwezi, iri Huriro rininjije mu Gipolisi abapolisi ba mbere mu Gipolisi cyaryo cyiswe ‘Police d’Élite’.

Maj Gen Sultani Makenga na bwo wayoboye umuhango wo kwinjiza abo bapolisi mu muhango wabaye muri Kanama, yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza, bakagendera kure ibirimo ruswa, ubujura, gufata ku ngufu no guhohotera abaturage; byakomeje kuranga abapolisi b’ubutegetsi bwa Kinshasa.

General Makenga na Corneille Nangaa ubwo bageraga ahabereye uyu muhango

Abasirikare barenga ibihumbi birindwi binjiye mu gisirikare cya AFC/M23

Abayobozi mu gisirikare na bo bari bahari
Maj Gen Makenga yasabye abasirikare kurangwa n”imyitwarire iboneye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Next Post

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Related Posts

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

by radiotv10
16/12/2025
0

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

by radiotv10
16/12/2025
0

Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo; yongeye kugira inama Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bukwiye...

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

by radiotv10
16/12/2025
0

Abasirikare b’u Burundi bari bakiri mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, biravugwa ko batangiye gucyurwa...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

by radiotv10
16/12/2025
0

Residents of Uvira City took to the streets in form of protest after the AFC/M23 Coalition announced that it would...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.