Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk; yasusurukije abantu mu bihangano mberajisho by’ikoranabuhanga, ahifashishijwe utudege twa Drone twagaragaye mu bishushanyo binyuranye.
Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025, cyari kigamije kwibutsa abatuye Isi ko ari abavandimwe, cyanahuriranye n’umunsi wo guhimbaza Isabukuru y’amavuko y’imyaka 70 y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Leon XIV.
Muri iki gitaramo cyari kinagamije guhamagarira abatuye Isi kubungabunga ibidukikije, Gimbal Musk usanzwe ari umuvandimwe w’umuherwe Elon Musk, na we yagaragaje ubuhanga bwe asusurutsa abitabiriye iki gikorwa.
Mu mashusho yagaragajwe muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga, harimo ishusho ya Papa Francis witabye Imana muri Mata uyu mwaka, aho iyi shusho yerekanywe mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Ni ibikorwa uyu Gimbal Musk yakoze anyujije mu kigo cya Nova Sky Stories, kibara inkuru binyuze mu ikoranabuhanga, aho yifashishije utudege tutagira abapilote, yagaragaje amashusho anyuranye yo muri Shapele Sixtini.
Muri mashusho amwe yagaragaje hifashishijwe utu tudege, harimo ay’Abatagatifu bari muri iyi Shapele, ndetse aya mashusho akaba yagendaga aherekejwe n’indirimbo zaririmbwe muri ibi birori.


RADIOTV10