Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

radiotv10by radiotv10
17/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza.

Raporo nshya y’uyu Muryango ivuga ko hari impamvu zumvikana, zasanze hari ibikorwa bine muri bitanu bisobanurwa nk’icyaha cya Jenoside mu Mategeko Mpuzamahanga byakozwe kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira muri 2023.

Ibyo bikorwa birimo, kwica abasivile b’Abanya-Paletsina, kubatera ibikomere bikomeye ku mubiri no mu mutwe, kubashyiraho uburyo bwo kubaho bugamije kubarimbura nk’itsinda, ndetse no kubabuza kubyara.

Iyi raporo kandi ivuga ko amagambo yagiye atangazwa n’abayobozi ba Israel, hamwe n’imikorere y’Ingabo z’iki Gihugu, ari ibimenyetso bigaragaza intego yo gukora Jenoside.

Navi Pillay, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe iperereza ku butaka bwa Palesitina bwigaruriwe na Israel yagize ati “Komisiyo yanzuye ko Israel yakoze Jenoside ku baturage b’Abanya-Palesitina bo muri Gaza kandi ko iyo Jenoside igikomeje gukorwa, ubu hashize hafi imyaka ibiri Israel itangije ibikorwa byayo bya gisirikare mu gace ka Gaza, mu Ukwakira 2023. Iki ni cyo gitero cyakoranwe ubugome, cyamaze igihe kandi cyagutse kurusha ibindi byose ku byabaye ku Banya-Palestine kuva mu 1948, kandi uko bwije n’uko bukeye hakomeje kwicwa Abanya-Paletsine no kubicisha inzara birakomeza.”

Abanya-Palestina bo muri Gaza bamaze igihe mu marira

Nubwo uyu Muryango w’Abibumbye utangaza ibi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yatangaje ko yamaganye iyi raporo, iyita ibinyoma bidafite ishingiro.

Ingabo za Israel zatangije igikorwa cya gisirikare muri gaza, mu gusubiza igitero Hamas yababye mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 07 ukwakira 2023, aho abantu hafi 1 200 bishwe ndetse 251 bafatwa bugwate.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ivuga ko ibitero bya Israel, bimaze guhitana abantu 64 905, mu gihe hangiritse inzu zisaga 90%. Ibikorwaremezo by’ubuvuzi, amazi, isuku n’isukura byarahungabanye; ndetse hanaduka ikibazo cy’inzara gikomeye.

Ni mu gihe Ingabo za Israel zo zikomeje ibitero muri Gaza, zivuga ko uyu mujyi ari icyicaro gikuru cya Hamas muri iki gihe, ndetse zemeza ko ziri kugenda zinjira mu gace kanini k’umujyi muri Gaza.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati “Gaza iri kugurumana, IDF iri gukubita inshuro ibikorwa by’iterabwoba, kandi abasirikare bacu barwana nta bwoba, kugira ngo  bashobore gutabara abagizwe ingwate, kandi batsinde umtwe wa Hamas.”

Mu kwezi gushize nibwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko afite gahunda yo gufata umujyi wa Gaza, nubwo imiryango mpuzamahanga yamaganye icyo gitekerezo.

Icyakora perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump we yatangaje ko ashyigikiye Israel ishaka kwihanangiriza Hamas.

Yagize ati “Hamas izahura n’ibibazo bikomeye, nikoresha abo yafashe bugwate nk’ingabo zo kubakingira mu gihe ibitero gikomeje.”

Abashinzwe ubuzima muri Gaza batangaje ko abantu basaga 50 bapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025.  Benshi muri bo bakaba ari abo muri mu mujyi Gaza, mu gihe ibitero by’indege byagabwe mu mujyi hose, imodoka z’intambara na zo zikomeje kwinjira imbere muri uyu mujyi.

Byinshi byarangiritse muri Gaza

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 16 =

Previous Post

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Next Post

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.