Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe n’uregwa, bugaragaza ko ari we wishe nyakwigendera.
Ni ubutumwa bwagaragajwe mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, mu rubanza ruregwamo Tyler Robinson, aho bivugwa ko ubwo butumwa bugufi yabwoherereje uwo babana mu cyumba, Ubushinjacyaha buvuga ko bakundanaga.
Muri ubwo butumwa Tyler Robinson yandikiye uwo muntu, yagize ati “Nari mufitiye urwango ruhagije. Rimwe na rimwe hari urwango umuntu atajya abasha kugoragoza.”
Uyu Tyler Robinson w’imyaka 22 ashinjwa ibyaha birindwi byose hamwe, birimo icyo kwicana ubugombe ndetse n’ibindi birimo icyo kugora ubutabera.
Ashinjwa kuba yarishe Charlie Kirk amurasiye mu ntera ya metero zirenga 140, ubwo uyu muhanga mu gutanga ibiganiro mu ruhame, yariho aganira n’abantu ibihumbi n’ibiumbi mu kibaya cya Kaminuza ya Utah, tariki 10 Nzeri 2025.
Robinson wafashwe nyuma y’amasaha 33 habaye iki cyaha, asabirwa n’abashinjacyaha igihano cy’urupfu igihe yaba ahamijwe ibyaha akurikiranyweho.
Umushinjacyaha w’Intara ya Utah, Jeff Gray mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “Ntabwo ubusanzwe mfata iki cyemezo nk’igikwiye, ariko ni icyemezo natekereje ubwanjye ku giti cyanjye nk’Umushinjacyaha ukorera ahari ibimenyetso n’imiterere y’ahabereye icyaha.”
Uyu Mushinjacyaha akomeza avuga ko kwica Charlie Kirk, ari amahano akomeye muri America. Ati “Charlie Kirk yishwe ari mu bikorwa duhagazeho by’uburenganzira bw’Abanyamerika, umusingi wa Demokarasi yacu, ushingiye ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo no mu gushakisha ukuri, kumva ndetse n’ubumwe buhamye.”
Nyuma yuko uyu Mushinjacyaha yari amaze gutangaza ibyaha bishinjwa Robinson, yasomye ubutumwa bwabonywe n’abagenzacyaha batahuye muri Telefone y’umukunzi we, bushimangira ko yariho yemera ko ari we wishe Charlie Kirk.
Muri ubwo butumwa yandikiranaga n’inshuti ya Robinson, hari aho yamwandikiye agira ati “Nabonye amahirwe yo kurangiza Charlie Kirk, kandi ngiye kubikora.” na we amusubiza agira ati “Iki?????????????? Nizere ko uri gukina, sibyo????”
RADIOTV10