Abakoresha umuhanda w’igitaka Kabaya-Muhanda- Mulinga mu Karere ka Ngororero, bavuga ko ubwambuzi n’urugomo bihakorerwa nimugoroba, bimaze gufata intera, bakemeza ko ababikora bitwikira umwijima uba uhari muri ayo masaha.
Umuhanda Kabaya Muhanda Mulinga ukora ku Turere twa Ngororero na Nyabihu, ukunze kunyurwa na benshi, ariko kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nta mugenzi w’amaguru watinyuka kuhanyura, nyamara hari abahanyura bavuye mu isoko rya Kabaya.
Umwe mu baturage yagize ati “Kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuzamura nta muntu watinyuka kunyura hano wenyine. Abambura abantu bitwikira uyu mwijima, noneho baba bafite inkoni cyangwa imihoro ukumva baguhuriyeho. Hano nta mucuruzi uvuye mu isoko rya Kabaya wahinyuza nyuma y’ayo masaha kuko ayo yacuruje yose bayamwanbura.”
Undi na we yagize ati “Hano habera ubwambuzi buteye ubwoba pe, ujya ukumva bagukubise inkoni yo mu mugongo bakagushikuza ibyo ufite kubera hano haba umwijima uteye ubwoba kuko ari no mu mashyamba.”
Aba baturage basaba ko bafashwa hakaba hashyirwa irondo ry’umwuga rikajya rihakorera cyangwa se hagashyirwamo amatara mu rwego rwo kuharinda umwijima no kurwanya abo bawitwikira bagacucura abantu utwabo.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye RADIOTV10 ko hari kompanyi yabanje gukora umuhanda bityo n’amatara azashyirwamo, icyakora ngo mu gihe bitarakorwa baba bashyizemo abanyerondo bo kuba bahacungira umutekano.
Yagize ati “Mu gihe twabona ko bibangamye cyane ntitwategereza gushaka amafaranga mu gihe ataraboneka twakongeramo abanyerondo bakaba bacunga umutekano muri uwo muhanda.”
Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10