Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

radiotv10by radiotv10
19/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko kubisesa bishoboka, ariko ko hari igihe bishobora gufatwa nk’ikosa ryatuma abibazwa mu butabera.

Ni nyuma yuko hasakaye inkuru y’urubanza ruregwamo Dr Ernest Nsabimana wagize imyanya mu nzego Nkuru z’Igihugu zirimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, aho hari umushinja kuba yaramsezeranyije ko bazarushingana, ariko akaza gushaka undi mugore.

Uwitwa Muganga Chantal urega Dr Ernest Nsabimana muri uru rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 16 Nzeri 2025, avuga ko kuba uyu wabaye Minisitiri atarashyize mu bikorwa isezerano yari yaramwizeje, byaramugizeho ingaruka, ndetse ngo bikamutera uburwayi budakira, burimo n’ibibazo byo mutwe yatewe no gutenguhwa.

Nyuma yuko hasohotse inkuru y’uru rubanza, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, iki kibazo cyabaye ingingo y’umunsi kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025, aho bamwe bavuga ko kiriya kirego kidafite ishingiro, mu gihe hari n’abagishyigikiye, bavuga ko wenda cyaca intege ingeso zadutse z’abantu babeshya abandi urukundo bakaza kubatera umugongo.

Me Ibambe Jean Paul

Umunyamategeko Me Ibambe Jean Paul, umwe mu bunganira abantu mu butabera, avuga ko hari abakomeje kumusaba kugira icyo avuga kuri iki kirego, niba cyaba gifite ishingiro cyangwa kitarifite.

Yagize ati “Isezerano ryo gushakana ntirishyiraho inshingano zo kurushinga, ariko kurisesa birashoboka, mu bihe bimwe na bimwe, gufatwa nk’ikosa rishobora gutuma umuntu abazwa inshingano mu butabera, nko gusubiza ibyangijwe, hashingiwe ku ihame rigira riti: ‘Tout fait quelconque de l’homme, qui cause à autrui un dommage, oblige celui par la faute duquel il est arrivé à le réparer’ bishaka kuvuga ngo “Ikintu cyose cyakozwe n’umuntu giteza undi igihombo, gituma uwagiteye asabwa kugisubiza cyangwa kukiryozwa.”

Mu nyandiko y’uyu munyamategeko, yakomeje agira ati “Gusa ntabwo ari ibintu biri automatic, bisaba ko urega agaragaza ko koko ibyamubayeho bikomoka ku kuba rya sezerano (promesse) ritarubahirijwe. Ikindi ni uko mu byemewe kuregerwa habamo n’igihombo washyira ku rwego rw’amarangamutima n’ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe!”

Dr Ernest wanabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, uregrwa muri uru rubanza, ubwo rwaburanishwaga, ntiyagaragaye mu cyumba cy’iburanisha, gusa yari ahagarariwe n’Umunyamategeko we Me Iyamuremye Maurice, wasabye Urukiko gutesha agaciro iki kirego ngo kuko kidafite ishingiro, ahubwo ko kigamije guhindanya isura y’uyu wabaye mu nzego nkuru.

Dr Ernest Nsabimana uregwa na Chantal
Chantal avuga ko yatengushywe bikamugiraho ingaruka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + three =

Previous Post

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Next Post

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Related Posts

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA bwa mbere agejejwe imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA bwa mbere agejejwe imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, bwa mbere agejejwe...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Diviziyo ya gatanu y'Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), bwagiranye inama igamije imikoranire...

Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

One of the most beautiful  events in the life of a human being is a wedding. It has traditionally been...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
19/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

IZIHERUKA

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA bwa mbere agejejwe imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi
MU RWANDA

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA bwa mbere agejejwe imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

19/09/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA bwa mbere agejejwe imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.