Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko kubisesa bishoboka, ariko ko hari igihe bishobora gufatwa nk’ikosa ryatuma abibazwa mu butabera.
Ni nyuma yuko hasakaye inkuru y’urubanza ruregwamo Dr Ernest Nsabimana wagize imyanya mu nzego Nkuru z’Igihugu zirimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, aho hari umushinja kuba yaramsezeranyije ko bazarushingana, ariko akaza gushaka undi mugore.
Uwitwa Muganga Chantal urega Dr Ernest Nsabimana muri uru rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 16 Nzeri 2025, avuga ko kuba uyu wabaye Minisitiri atarashyize mu bikorwa isezerano yari yaramwizeje, byaramugizeho ingaruka, ndetse ngo bikamutera uburwayi budakira, burimo n’ibibazo byo mutwe yatewe no gutenguhwa.
Nyuma yuko hasohotse inkuru y’uru rubanza, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, iki kibazo cyabaye ingingo y’umunsi kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025, aho bamwe bavuga ko kiriya kirego kidafite ishingiro, mu gihe hari n’abagishyigikiye, bavuga ko wenda cyaca intege ingeso zadutse z’abantu babeshya abandi urukundo bakaza kubatera umugongo.

Umunyamategeko Me Ibambe Jean Paul, umwe mu bunganira abantu mu butabera, avuga ko hari abakomeje kumusaba kugira icyo avuga kuri iki kirego, niba cyaba gifite ishingiro cyangwa kitarifite.
Yagize ati “Isezerano ryo gushakana ntirishyiraho inshingano zo kurushinga, ariko kurisesa birashoboka, mu bihe bimwe na bimwe, gufatwa nk’ikosa rishobora gutuma umuntu abazwa inshingano mu butabera, nko gusubiza ibyangijwe, hashingiwe ku ihame rigira riti: ‘Tout fait quelconque de l’homme, qui cause à autrui un dommage, oblige celui par la faute duquel il est arrivé à le réparer’ bishaka kuvuga ngo “Ikintu cyose cyakozwe n’umuntu giteza undi igihombo, gituma uwagiteye asabwa kugisubiza cyangwa kukiryozwa.”
Mu nyandiko y’uyu munyamategeko, yakomeje agira ati “Gusa ntabwo ari ibintu biri automatic, bisaba ko urega agaragaza ko koko ibyamubayeho bikomoka ku kuba rya sezerano (promesse) ritarubahirijwe. Ikindi ni uko mu byemewe kuregerwa habamo n’igihombo washyira ku rwego rw’amarangamutima n’ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe!”
Dr Ernest wanabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, uregrwa muri uru rubanza, ubwo rwaburanishwaga, ntiyagaragaye mu cyumba cy’iburanisha, gusa yari ahagarariwe n’Umunyamategeko we Me Iyamuremye Maurice, wasabye Urukiko gutesha agaciro iki kirego ngo kuko kidafite ishingiro, ahubwo ko kigamije guhindanya isura y’uyu wabaye mu nzego nkuru.


RADIOTV10