Ingingo yo guhererekanya imfungwa hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni imwe mu zabaye ingorabahizi, ndetse itarashoboye gushyirwa mu bikorwa, aho bivugwa ko hari hakirimo urwijiji, dore ko nta rutonde cyangwa amazina y’abasabirwa kurekurwa, byari byatanzwe.
Iyi ngingo, ni imwe mu byemeranyijweho hagati y’ubutegetsi bwa DRC n’Ihuriro AFC/M23 mu mahame yashyizweho umukono ku buhuza bwa Qatar, mu kwezi gushize kwa Kanama.
Nubwo ariya mahame yari yakiriwe neza n’amahanga byumwihariko u Burayi dore ko byagaragazaga intambwe nziza itewe, nta gihe ntarengwa cyari cyatangajwe biriya byagombaga gushyirwa mu bikorwa.
Icyumweru kirashize Guverinoma ya DRC na AFC/M23 bongeye kwemeranya guhererekanya imfungwa. Ingingo yakomeje kugorana kugeza ubwo hongeye kugera kuri ayo masezerano.
Ku buhuza bwa Qatar, ubutegetsi bwa Kinshasa bwasinyanye amasezerano n’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare Croix-Rouge (CICR), nanone kandi uyu muryango unagirana amasezerano na AFC/M23, gusa nta nyandiko ihuriweho hagati ya Guverinoma ya DRC na AFC/M23 yari yabayeho.
Akazi ka CICR ni ukuba umuhuza udafite uruhande abogamiyeho mu guhererakanya imfungwa hagati y’izi mpande zombi. Gusa izo nyandiko zasinywe ku mpande zombi, ntizagaragazaga imfungwa zigomba guhererekanywa, aho urutonde rwazo rwariho rugikorwa kugira ngo rwohererewe uyu Muryango wa CICR.
Tariki 17 Nzeri 2025, Minisitiri w’Ubutabera wa DRC, yavuze ko Guverinoma y’iki Gihugu, izashyiraho irengayobora mu gushyira mu bikorwa iyi ngingo. Yavuze ko hari abantu bahamijwe ibyaha bikomeye, bityo ko bo batagomba kuzarebwa n’iyi ngingo yo guhererekanya imfungwa.
Ni mu gihe AFC/M23, yo igaragaza ko amazina y’abantu ba mbere itangaza ko bagomba kurekurwa, ari abantu batanu bari mu banyamuryango b’iri huriro, bafashwe ndetse bagakatirwa urwo gupfa n’ubutegetsi bwa Kinshasa umwaka ushize.
Kugeza ubu iyi ngingo irebana n’imfungwa, iracyari mu nyandiko yigwaho, mu gihe ifatwa nk’imwe mu zikomeye zatuma haterwa intambwe mu gushaka umuti w’ibibazo.
RADIOTV10