Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

radiotv10by radiotv10
19/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu, birimo utubari, utubyiniro na resitora, azagenderwaho mu cyumweru cy’irushanwa mpuzamahanga ry’amagare, aho ibi bikorwa bizemererwa gukora kugeza saa kumi za mu gitondo, mu gihe bisanzwe bifunga saa munani.

Ni amabwiriza yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, ari nab wo atangira kubahirizwa, akaba yashyizweho “mu rwego rwo gushyigikira iri rushanwa no gucunga neza impinduka zishobora kugaragara mu mikoreshereze y’imihanda.”

RDB ivuga ko “ku bufatanye n’inzego zibifite mu nshingano, rwashyizeho ingamba z’agateganyo zizagenga ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 19 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.”

Uru Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, rugaragaza ko “Amaduka, ibigo by’ubucuruzi bunyuranye, resitora, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) muri iki gihe (hagati ya 19-28 Nzeri).”

RDB yibutsa ko mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza y’agateganyo, hazamomeza kubahirizwa amabwiriza arimo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18.

Uru Rwego ruti “RDB iributsa abakiriya bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakareka gutwara ibinyabiziga basinze. Inzoga ntizigomba gutangwa ku muntu ugaragara ko yasinze.”

RDB kandi ivuga ko ku bufatanye bwayo n’izindi nzego za Leta zibishinzwe, bazagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, ku buryo abatazayubahiriza bazabibazwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Kuva tariki 21 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, mu Rwanda hazaba habera irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare rya 2025 (UCI Road World Championships) ribereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, aho ryatumye hari ibikorwa bimwe bizafungwa muri icyo cyumweru nk’amashuri yose yo mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo korohereza iri siganwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + two =

Previous Post

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

Next Post

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.