Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu, birimo utubari, utubyiniro na resitora, azagenderwaho mu cyumweru cy’irushanwa mpuzamahanga ry’amagare, aho ibi bikorwa bizemererwa gukora kugeza saa kumi za mu gitondo, mu gihe bisanzwe bifunga saa munani.
Ni amabwiriza yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, ari nab wo atangira kubahirizwa, akaba yashyizweho “mu rwego rwo gushyigikira iri rushanwa no gucunga neza impinduka zishobora kugaragara mu mikoreshereze y’imihanda.”
RDB ivuga ko “ku bufatanye n’inzego zibifite mu nshingano, rwashyizeho ingamba z’agateganyo zizagenga ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 19 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.”
Uru Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, rugaragaza ko “Amaduka, ibigo by’ubucuruzi bunyuranye, resitora, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) muri iki gihe (hagati ya 19-28 Nzeri).”
RDB yibutsa ko mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza y’agateganyo, hazamomeza kubahirizwa amabwiriza arimo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18.
Uru Rwego ruti “RDB iributsa abakiriya bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakareka gutwara ibinyabiziga basinze. Inzoga ntizigomba gutangwa ku muntu ugaragara ko yasinze.”
RDB kandi ivuga ko ku bufatanye bwayo n’izindi nzego za Leta zibishinzwe, bazagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, ku buryo abatazayubahiriza bazabibazwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
Kuva tariki 21 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, mu Rwanda hazaba habera irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare rya 2025 (UCI Road World Championships) ribereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, aho ryatumye hari ibikorwa bimwe bizafungwa muri icyo cyumweru nk’amashuri yose yo mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo korohereza iri siganwa.
RADIOTV10