• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

radiotv10by radiotv10
19/09/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagifasha, yakomeye, aho uruhande rwa Leta ya Kinshasa, ruvugwaho kurashisha indege, rutitaye ko abaturage bari aho ruri kumisha ibisasu.

Amakuru aturuka muri ibi bice, avuga ko imirwano yadutse mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatanu mu gace ka Kasopo muri Segiteri ya Osso muri iyi Teritwari ya Masisi.

Ni imirwano yashojwe n’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, rugamije kwisubiza aka gace kamaze igihe kagenzurwa na AFC/M23.

Abatuye muri aka gace, baravuga ko haramutse humvikana urusaku rukomeye rw’imbunda za rutura, ibyanatumye haba akaduruvayo k’ibinyabiziga byari mu nzira hagati ya Nyabiondo na Kashebere.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka; mu itangazo yashyize hanze mu gitondo cya none, yatangaje ko uruhande bahanganye rwabyutse rurashisha indege z’intambara zirimo izo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na Drones CH-4.

Amakuru kandi avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bari bamenye amakuru y’uyu mugambi w’ibi bitero, na bo kuri uyu wa Kane bari bavuye mu bice bya Kitshanga na Kalembe bakerecyeza mu bice bya Minjenje, Bibwe, Malemo na Mpety mu rwego rwo guhangana n’uruhande bahanganye.

Lawrence Kanyuka kandi yavuze ko ibi bitero bya FARDC n’abambari bayo, byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi z’abasivile, ndetse bituma benshi bava mu byabo barahunga.

Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru kandi, uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, rwagabye ibitero binyuranye mu bice birimo aka Katobi na Luola muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikale.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

Next Post

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.