Umuturage wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, avuga ko amaze imyaka itandatu asiragira mu buyobozi ngo bumukosorere icyangombwa cy’ubutaka kigaragaza ko afite ubuso bunini burenze ubw’ubwe, ariko byarananiranye.
Uyu muturage witwa Nyirakaruhije Perepetuwa wo mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, avuga ko ku cyangombwa cy’ubutaka bwe, yasanze hariho ubutari ubwe.
Ati “Kuko bampaye ubuso ntafite, ku Karere barahageze bashyize mu mashini basanga ubutaka bwanjye burarengereranye. Baraje barapima nuko ntibampa igisubizo kugeza n’ubu ubutaka bwanjye buracyarengereye ubwo mfite ntabwo ari bwo ntunze.”
Yakomeje agira ati “Ku karere bansabye ko nzana ibipapuro by’imirima y’abo twadikanyije, noneho mbibasabye barabinyima. Ikibazo cyanjye nakigejeje no ku Badepite ubwo baheruka hano i Musanze basaba akarere kumfasha.”
Nyirakaruhije Perepetuwa akomeza avuga ko igiteye impungenge ari ugusorera ubutaka bunini adatunze, bityo agasaba inzego bireba ko yafashwa agakosorerwa.
Yagize ati “Ikibazo ni ugutunga ahantu hatari mu wawe, ukagira ubuso bugera iriya ntabwo ufite ubwo iyo misoro y’ikirenga nayikura hehe? None baturenganura bakagaruka bakadupimurira umuntu akamenya mu we ndetse akamenya uko asorera ubutaka bwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yabwiye RADIOTV10 ko uyu muturage yabagana bakamenya imiterere y’iki kibazo akaba yafashwa.
Nyirakaruhije Perepetuwa avuga ko kuba iki gihe cyose gishize asaba gukosorerwa ubutaka ntafashwe, abibonamo uburangare bw’abakamufashije, agasaba ko kuri iyi nshuro ijwi rye ryakumvwa akareka kugira impungenge zo gutunga ubutaka butari ubwe atibagiwe n’imisoro yabwo yaba iy’umurengera.
Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10