Ni mu gihe habura amasaha gusa ngo iri siganwa ry’isi ry’amagare rigatangire mu murwa Mukuru w’u Rwanda i Kigali. Ipyapa, ibirango n’ibyuma bikikije imihanda biri mu mihanda myinshi yo muri Kigali aho aya magare azanyura.
Ijoro ni rimwe ryo kuri uyu wa Gatandatu ngo ipine rya mbere ry’igare ribe rihagurutse mu murwa mukuru Kigali, ubundi Shampiyona y’isi y’amagare ikaba iratangiye.
Abasiganwa bamaze kugera mu Rwanda, nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tadej Pogačar yamaze kuhasesekara.
Hirya no hino mu misozi yo muri Kigali nko ku Kimihurura kwa Minyone hari abari kwitoza kugira ngo batsinde abandi.
Abaturage bagaragaza ko u Rwanda rwakoze imyiteguro ikomeye ku buryo biteze ko iri rushanwa rizagenda neza.
Protegene Byishimo waturutse ku Mugabe w’uburayi aje kureba iri risiganwa ry’Isi ry’amagare mu Rwanda, yagize ati “Ndi Umunyarwanda ariko mba mu Buhorandi, naje nje gufana ndabona imyiteguro imeze neza, ndabona irushanwa rizaryoha.”
Imihanda imwe n’imwe yamaze gufungwa ku buryo ibinyabiziga biri kugendera ku mu cyerekezo kimwe.
Nko ku Muhanda wa Kimihurura werekeza kuri KCC aho iri rushanwa rizajya risorezwa hamaze gufungwa ku buryo nta kinyabizi kiri kuhanyura.
Mu murwa mukuru hari umwuka udasanzwe nk’umukwe witeguye kwakira umugeni. Abaturage na bo imyiteguro ni yose aho biteguye kwakira ifaranga rizanywe n’abashyitsi.
Aba barimo kwitegura gushyira ibicuruzwa ku mihanda hafi yaho irushanwa risorezwa kugira ngo bazahagurishirize.
Annonce Ikirezi “Icyo duteganya ni uko Abanyarwanda, abashyitsi bose bazaba bari gukurikira iri rushanwa ry’isi ry’amagare bazaza bakatugurira ibyo kunywa, ibyo kurya n’ibindi byinshi bitandukanye.”
Hagati aho mu kirere cyo mu murwa mukuru Kigali umwuka uhari ni iri siganwa aho abantu bategereje kwihera ijisho iri siganwa.
Leta y’u Rwanda yamaze gushyira hanze amabwiriza y’uko ubucuruzi butandukanye bufite kuba bwakora mu masaha y’ijoro. Utubari, utubyiniro n’amaduka byahise byongererwa amasaha yo gukora ku buryo bizajya saa kumi zo mu rukerera.
Biteganijwe ko abazasiganwa muri iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ari abakinnyi 918. Muri iki kicyumweru u Rwanda rwiteguye kwakira ibihumbi bisaga 15 by’abashyitsi bazaturuka mu Bihugu bitandukanye baje kwirebera iri risiganwa rihanzwe amaso n’isi yose.

Photo/RBA
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10