Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

radiotv10by radiotv10
19/09/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga
Share on FacebookShare on Twitter

Sandra Teta, Umunyarwandakazi uba mu Gihugu cya Uganda, akaba umugore w’umuhanzi Douglas Mayanja uzwi nka Weasel, yavuze ko kubana na we atari ibintu byoroshye, kuko abifata nk’urugendo rufite ibihinduka byinshi birimo imbogamizi n’amasomo akomeye.

Bitewe n’uburyo uyu mugabo we agoye, Teta Sandra umugore wa Weasel Manizo yahishuye ubuzima bw’urugo rwe, avuga ko atari inzira yamworoheye kandi ko kubana na Weasel atari ibintu byashoborwa na buri wese.

Teta Sandra ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru BIGEYE cyo mu gihugu cya Uganda.

Muri iki kiganiro, Teta yavuze ko urugo rw’umugabo n’umugore atari nko kuryama ku buriri buriho indabo z’iroza.

Yagize ati “Ntabwo urugo ari nko kuryama ku buriri bw’indabo z’iroza, kuko muba muri abantu babiri kandi bakuriye mu miryango itandukanye ndetse ifite n’imico itandukanye, ntabwo muba mubona ibintu kimwe, biba ari hasi hejuru, ariko ibyo ni ibisanzwe hagati y’abakundana ntabwo amakimbirane yanjye na Weasel avuze ko dutandukanye n’izindi ngo zose.”

Yanavuze ko nubwo hari benshi bibwira ko kuba umugore w’umuhanzi uzwi cyane ari ibintu byoroshye batekereza ko babaho mu buzima bwo mu myidagaduro, asobanura ko atari ko biri. Ati “Kubana na Weasel bisaba kwihangana no kumenya gucunga amarangamutima yawe.”

Sandra kandi ni umuyobozi (Manager) wa Weasel, avuga ko kuba ari umugore we ndetse akanamufasha mu bijyanye n’umuziki na byo bitamworohera kuko bisaba guhuza inshingano ebyiri; iz’umuryango n’iz’akazi.

Ati “Hari ubwo tubanza tugahura nk’umugabo n’umugore, hanyuma mu kanya tokongera tugahura nk’umuhanzi n’umuyobozi. Iyo uhuje izo nshingano zombi hari ubwo bitera amakimbirane, ariko bigasaba ubushishozi n’ubworoherane.”

Teta atangaje ibi nyuma y’iminsi micye we n’umugabo we Weasel Manizo bagiranye ubushyamirane bwanatumye uyu Teta agonga umugabo we ariko nyuma yaho aba bombi bakaza gusabana imbabazi.

Teta Sandra na Weasel Manizo batangiye kubana nk’umugabo n’umugore guhera muri 2018, bakaba bafitanye abana batatu.

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 12 =

Previous Post

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Next Post

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Related Posts

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye. Uyu...

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.