Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Tshisekedi avuga kuri Perezida w’Inteko weguye adahari n’igisubizo ku byo bavugwaho bombi

radiotv10by radiotv10
23/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Tshisekedi avuga kuri Perezida w’Inteko weguye adahari n’igisubizo ku byo bavugwaho bombi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko na we yamenyeye iyegura rya Vital Kamerhe aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, kandi ko nta ruhare na ruto abifitemo, ndetse ko kuri we akomeje kumufata nk’umuvandimwe.

Tshisekedi yabitangarije aho ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yitabiriye Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere, Vital Kamerhe yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, aho yavuze ko yeguye ku bushake bwe kandi ku mpamvu ze bwite.

Ni mu gihe bivugwa ko iyegura rye, rifitwemo ukuboko n’ishyaka rya Perezida Tshisekedi, nyuma yuko rimenye ko uyu munyapolitiki afite umugambi wo kuziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, kandi ko ashobora kubangamira gahunda ya Tshisekedi yo guhindura Itegeko Nshinga.

Tshisekedi yavuze ko mu minsi micye ishize yakiriye Ihuriro ry’abayobozi bo mu nzego Nkuru z’Igihugu, barimo Abaperezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe ndetse na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo ukomeza kumvikana avuga ko Vital Kamerhe ari umuvandimwe we akaba n’umufatanyabikorwa muri Politiki, yavuze ko ibibera mu Nteko Ishinga Amategeko, ari ibyayo kuko ari Urwego rwigenzura kandi rukomeye.

Ati “Buri rwego rugira imikorere yarwo kandi ibintu bigenda bihinduka bitewe n’icyo inzego ziri gukora. Njyewe icyo nkora ni ugukomeza kugenzura ugushikama kw’inzego ariko ntabwo nshobora gutanga itegeko ry’uko zikora cyangwa igikwiye gukorwamo, niba banzuye kweguza Perezida ibyo ni gahunda zabo z’imbere, njye inshingano zanjye ni uko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa ndetse na buri rwego rugakora rushikamye, ibyo ni byo nshyize imbere.”

Tshisekedi kandi yahakanye yivuye inyuma ko nta ruhare na ruto afite mu iyegura rya Vital Kamerhe.

Ati “Niba bwana Vital Kamerhe yabifasheho icyemezo, njye simbona aho ikibazo kiri. Kuko si njye nyirabayazana wo kwegura kwe, cyangwa y’ibibazo bye, simbona impamvu yaba ashaka kuntera umugongo. Ntacyo nabikoraho ariko ndakomeza kumufata nk’umufatanyabikorwa, nk’umuvandimwe.”

Vital Kamerhe yeguye nyuma y’igitutu yashyizweho na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bashinja imicungire mibi y’imari y’Inteko, ndetse n’imiyoborere mibi y’uru rwego.

Tshisekedi na Vital Kamerhe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Menya ibindi Bihugu byemeje ko bishyigikiye ko Palestine iba Igihugu cyigenga

Next Post

Kathia n’umugabo we Adonis bagaragaje bari mu bihe byiza mu kwa buki ahantu hanogeye ijisho

Related Posts

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu muhanda wa Goma-Rutshuru werecyeza muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 baguye mu gico cy’inyeshyamba za Wazalendo...

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

by radiotv10
26/12/2025
1

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; yatangaje ko nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu, yagabye igitero simusiga ku...

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

by radiotv10
26/12/2025
0

The President of the United States of America, Donald Trump, has confirmed that, in his capacity as Commander-in-Chief of the...

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

by radiotv10
26/12/2025
0

Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu gisirikare cy’u Burundi uherutse kurasirwa ku rugamba rwo guhangana na AFC/M23, byamenyekanye ko...

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Muri Nigeria, igisasu cyaturikiye mu musigiti uherereye mu mujyi wa Maiduguri, muri Leta ya Borno, gihitana abantu batanu, abandi 35...

IZIHERUKA

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando
AMAHANGA

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

by radiotv10
26/12/2025
0

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kathia n’umugabo we Adonis bagaragaje bari mu bihe byiza mu kwa buki ahantu hanogeye ijisho

Kathia n’umugabo we Adonis bagaragaje bari mu bihe byiza mu kwa buki ahantu hanogeye ijisho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.