Thursday, September 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Tshisekedi avuga kuri Perezida w’Inteko weguye adahari n’igisubizo ku byo bavugwaho bombi

radiotv10by radiotv10
23/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Tshisekedi avuga kuri Perezida w’Inteko weguye adahari n’igisubizo ku byo bavugwaho bombi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko na we yamenyeye iyegura rya Vital Kamerhe aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, kandi ko nta ruhare na ruto abifitemo, ndetse ko kuri we akomeje kumufata nk’umuvandimwe.

Tshisekedi yabitangarije aho ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yitabiriye Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere, Vital Kamerhe yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, aho yavuze ko yeguye ku bushake bwe kandi ku mpamvu ze bwite.

Ni mu gihe bivugwa ko iyegura rye, rifitwemo ukuboko n’ishyaka rya Perezida Tshisekedi, nyuma yuko rimenye ko uyu munyapolitiki afite umugambi wo kuziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, kandi ko ashobora kubangamira gahunda ya Tshisekedi yo guhindura Itegeko Nshinga.

Tshisekedi yavuze ko mu minsi micye ishize yakiriye Ihuriro ry’abayobozi bo mu nzego Nkuru z’Igihugu, barimo Abaperezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe ndetse na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo ukomeza kumvikana avuga ko Vital Kamerhe ari umuvandimwe we akaba n’umufatanyabikorwa muri Politiki, yavuze ko ibibera mu Nteko Ishinga Amategeko, ari ibyayo kuko ari Urwego rwigenzura kandi rukomeye.

Ati “Buri rwego rugira imikorere yarwo kandi ibintu bigenda bihinduka bitewe n’icyo inzego ziri gukora. Njyewe icyo nkora ni ugukomeza kugenzura ugushikama kw’inzego ariko ntabwo nshobora gutanga itegeko ry’uko zikora cyangwa igikwiye gukorwamo, niba banzuye kweguza Perezida ibyo ni gahunda zabo z’imbere, njye inshingano zanjye ni uko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa ndetse na buri rwego rugakora rushikamye, ibyo ni byo nshyize imbere.”

Tshisekedi kandi yahakanye yivuye inyuma ko nta ruhare na ruto afite mu iyegura rya Vital Kamerhe.

Ati “Niba bwana Vital Kamerhe yabifasheho icyemezo, njye simbona aho ikibazo kiri. Kuko si njye nyirabayazana wo kwegura kwe, cyangwa y’ibibazo bye, simbona impamvu yaba ashaka kuntera umugongo. Ntacyo nabikoraho ariko ndakomeza kumufata nk’umufatanyabikorwa, nk’umuvandimwe.”

Vital Kamerhe yeguye nyuma y’igitutu yashyizweho na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bashinja imicungire mibi y’imari y’Inteko, ndetse n’imiyoborere mibi y’uru rwego.

Tshisekedi na Vital Kamerhe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + four =

Previous Post

Menya ibindi Bihugu byemeje ko bishyigikiye ko Palestine iba Igihugu cyigenga

Next Post

Kathia n’umugabo we Adonis bagaragaje bari mu bihe byiza mu kwa buki ahantu hanogeye ijisho

Related Posts

Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

by radiotv10
25/09/2025
0

Ikibazo cy’intambara ya Israel n'umutwe wa Hamas muri Gaza cyiganje mu Nteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye, aho benshi bifuza...

Umuryango Mpuzamahanga wagize icyo usaba Cameroon ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe

Umuryango Mpuzamahanga wagize icyo usaba Cameroon ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe

by radiotv10
24/09/2025
0

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wasabye ubutegetsi bwa Cameroon gufungura abantu 36 batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu...

Menya ibindi Bihugu byemeje ko bishyigikiye ko Palestine iba Igihugu cyigenga

Menya ibindi Bihugu byemeje ko bishyigikiye ko Palestine iba Igihugu cyigenga

by radiotv10
24/09/2025
0

Mu gihe isi yose ikomeje gushaka ibisubizo birambye ku makimbirane ari hagati ya Israel na Palesitina, Ibihugu birindwi birimo u...

Ibikubiye mu ibaruwa y’ubwegure bwa Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko ya Congo

Ibikubiye mu ibaruwa y’ubwegure bwa Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko ya Congo

by radiotv10
23/09/2025
0

Umunyapolitiki Vital Kamerhe uri mu bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko,...

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

Muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagifasha, yakomeye,...

IZIHERUKA

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa irimbirwa mu Rwanda
SIPORO

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa irimbirwa mu Rwanda

by radiotv10
25/09/2025
0

Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda

Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda

25/09/2025
Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

25/09/2025
Jangwani yatanze umucyo ku byakwirakwijwe ko agiye gutera umugongo APR akerecyeza muri mucyeba Rayon

Jangwani yatanze umucyo ku byakwirakwijwe ko agiye gutera umugongo APR akerecyeza muri mucyeba Rayon

25/09/2025
Icyo Urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro ikirego cy’uwari warareze uwabaye Minisitiri ngo wanze kumugira umugore

Icyo Urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro ikirego cy’uwari warareze uwabaye Minisitiri ngo wanze kumugira umugore

25/09/2025
Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

25/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kathia n’umugabo we Adonis bagaragaje bari mu bihe byiza mu kwa buki ahantu hanogeye ijisho

Kathia n’umugabo we Adonis bagaragaje bari mu bihe byiza mu kwa buki ahantu hanogeye ijisho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa irimbirwa mu Rwanda

Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda

Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.