Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibiteye amatsiko wamenya kuri Dembélé wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku Isi

radiotv10by radiotv10
24/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibiteye amatsiko wamenya kuri Dembélé wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Ousmane Dembélé, Umufaransa ubu uri kuvugwa muri ruhago y’Isi nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka (Ballon d’Or) ku Isi, yanyuze mu mateka ashaririye, yanibutse ubwo yatangaga imbwirwaruhame ye, agafatwa n’ikiniga akarira. Turebere hamwe amwe mu mateka ye.

Amazina ye yose yitwa Masour Ousmane Dembélé, yavutse tariki 15 Gicurasi 1997, bivuze ko afite imyaka 28 y’amavuko.

Yavukiye ahitwa Vernon, Eure muri Normandy kuri Nyina w’Umunya-Mauritania na se w’UmunyaMali witwa Ousmane Dembele Sr.

Ni nyina wamufashije kuko se Ousmane Sr yaje kubata, asigira Fatumata abana batatu abarera wenyine nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Guardian.

Fatimataa nyina wa Ousmane Dembélé ni we w’ibanze mu muryango wahoraga yizeye ko umuhungu we azaba icyamamare ndetse yajyaga ajyana umuhungu we mu myitozo buri munsi akabifatanya no gukora imirimo itandukanye kugira ngo abashe kubitaho, ibi byavuzwe na Camara ahura bwa mbere na Dembélé muri 2012.

Mama we yamenye impano y’umuhungu we akiri muto kuko ku myaka itandatu yamujyanye i Vernon no muri Rennes mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bufaransa guhura na nyirarume Badou Sambague wari warahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru yari n’ikitegererezo gikombeye kuri Ousmane, aba ari na we umujyana mu ikipe yatangiriyemo yo hafi y’iwabo yitwa Evreux yo mu gace k’iwabo kitwa Normandy muri 2004.

Ousmane Dembélé yatangiye gukina nk’uwabize umwuga muri 2015 mu ikipe ya Rennes anatsindira igihembo cy’umukinnyi ukiri muto mwiza w’umwaka mu mwaka we wa mbere.

Taliki 12 Gicurasi 2016 Dembélé yerekeje mu Budage asinyira ikipe ya Borussia Dortmund imyaka itanu ariko ntiyayihamaze kuko nyuma yo gutwarana na yo DFB-Pokal ya 2016-2017 yahise yerekeza muri Espagne asinyira FC Barcelona hari ku tariki 25 /08/2017 yayisinyiye ku kayabo ka Miliyoni 105 z’ama-Euro.

Barca yari yagurishije Neymar muri PSG kuri miliyoni 222 Euro byari bivuze ko Dembélé yari abaye umukinnyi uhenze icyo gihe kimwe na Pogba icyo gihe Renne bayihaye Miliyoni 20 kuko ni ho yaraturutse.

FC Barcelone yatwaranye na yo ibikombe birindwi birimo ibikombe bya Shampiyona ya La Liga bitatu. Ibindi ni Copa Del Rey na Supercopa de Espana na Champions League yatwariye muri Barca mu myaka irenga itanu yayikiniye.

Taliki 12 Kanama 2023 ni bwo yasubiye iwabo mu Bufaransa asinyira ikipe ya Paris Saint Germain bamuguze miliyoni 50.4 Euro bahise bamuha nimero 23 baje guhindura bakamuha nimero 10 kuko Neymar yari yaravuye muri iyi kipe.

Ousmane Dembélé kugeza ubu umaze gutsindirira PSG ibitego 35 kongeraho Assists 14, mu mikino 53 kugeza ubu amaze gutwarana na yo ibikombe umunani birimo ibya shampiyona bibiri, Coupe de France ebyiri, Trophee des Champions ebyri, Champions League 2024 -25 na UEFA Super Cup 2025 kongeraho ko banacyuye umwanya wa kabiri mu gikombe cy’Isi cy’ama club.

Dembélé abaye umukinnyi wa 46 utwaye Ballon d’Or mu mateka yayo kuva yatangira mu 1956, abaye kandi uwa 6 uyitwaye aturuka mu Bufaransa ari na cyo Gihugu gifite abayitwaye benshi, akaba anabaye umwirabura wa kabiri uyitwaye nyuma ya Geoge Weah wayitwaye mu 1995.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 5 =

Previous Post

Habura iminsi micye ngo habe igitaramo gitegerejwe na benshi i Kigali hongewemo umuhanzi ugezweho

Next Post

Eng.-President Kagame highlights the benefits of strong relations between Rwanda and Egypt

Related Posts

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-President Kagame highlights the benefits of strong relations between Rwanda and Egypt

Eng.-President Kagame highlights the benefits of strong relations between Rwanda and Egypt

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.