Ikirego cya Muganga Chantal wari wareze Dr Nsabimana Ernest wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, amushinja kuba barigeze gukundana akamwizeje kuzamugira umugore akaza kumutenguha, cyateshejwe agaciro n’Urukiko rwagaragaje impamvu y’icyemezo cyarwo.
Iki kirego kiri mu ngingo ziherutse kugarukwaho cyane, cyaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho uwitwa Muganga Chantal yavugaga ko Dr Nsabimana Ernest yamutengushye akanga kumushaka kandi yari yarabimwizeje ubwo bakundanaga, ngo bikamugiraho ingaruka zirimo n’uburwayi budakira.
Uyu mugore wavugaga ko agikomeje kwivuza zimwe mu ndwara yatewe n’ibikomere yasigiwe no gutenguhwa n’uriya munyapolitiki, yasabaga ko yakwishyurwa indishyi zo mu byiciro binyuranye zingana na Miliyoni zirenga 400 Frw.
Muri uru rubanza, Dr Nsabimana utari witabye Urukiko, yari ahagarariwe na Iyamuremye Maurice, wavuze ko iki kirego kidafite ishingiro, kuko umukiliya we atigeze anakundana n’urega, bityo ko Urukiko rukwiye kugitesha agaciro, ahubwo rukamuca miliyoni 5 Frw kuko yamushoye mu manza zidafite ishingiro.
Ubwo hasomwaga icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, Umucamanza yavuze ko mu isesengura ry’Urukiko, rutabonye ibimenyetso bishimangira ibyatangajwe n’urega.
Urukiko ruvuga ko uburwayi bwavuzwe na Muganga Chantal ko yatewe no gutenguhwa na Dr Nsabimana, nta kimenyetso kibishimangira, ndetse ko impapuro yerekanye ko yivuje, atagaragaje ko koko ubwo burwayi yivuzaga yabutewe n’uregwa.
Urukiko kandi rugendeye ku ifoto yagaragajwe n’uregwa ngo yarajunjamye, rwavuze ko na yo ubwayo itagaragaza ko icyo kibazo yagitewe na Nsabimana.
Umucamanza avuga ko ibibazo n’uburwayi bivugwa n’uregwa, atigeze agaragaza ko bifitanye isano no kuba atarashatswe na Dr Nsabimana, yanzura ko ikirego cy’urega giteshejwe agaciro.
Urukiko ruvuga ko umuntu usaba indishyi, agomba kugaragaza ibimenyetso simusiga by’isano riri hagati y’uzisabwa n’ingaruka azisabira, kandi ko urega (Muganga Chantal) atigeze abigaragaza.
Rwanzuye ko ikirego cya Muganga Chantal giteshwa agaciro, rwemeza ko agomba kwishyura ibihumbi 500 Frw ku bwo kumushora mu manza zidafite ishingiro, ndetse no gutanga kandi ibihumbi 500 Frw by’igihembo cya Avoka.


RADIOTV10