Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) uregwa ibyaha birimo kunyereza umutungo, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, uregwa kandi icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, yafatiwe iki cyemezo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo Kalisa Adolphe, rwatangaje ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha aregwa.
Umucamanza yavuze kandi ko hakomeje no gukorwa iperereza, kandi ibyaha akurikiranyweho bikaba bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, bityo ko uregwa agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Ubushinjacyaha buburana na Kalisa, bwari bwasabye Urukiko gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, bugaragaza impamvu zinyuranye zirimo izavuzwe haruguru ndetse no kuba bwifuza gukomeza iperereza, kandi ko kuba yakurikiranwa afunze ari bwo buryo bwonyine yajya abonekera igihe, ndetse akaba atabangamira iperereza.
RADIOTV10