Abantu 50 bahitanywe n’ibitero bya Israel muri Gaza, mu gihe umutwe wa Hamas uhanganye n’iki Gihugu uri gusuzuma umugambi wa Donald Trump ugamije kurangira iyi ntambara, yanavuze ko afite icyizere ko bari hafi yo kugera ku mwanzuro ufatika.
Itsinda rya Hamas rishinzwe ibiganiro riri kwiga ku mugambi w’ingingo 20 wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump wo kurangiza intambara ya Israel muri Gaza.
Ubwo yari muri White House, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe na Perezida Trump, yavuze ko yemeye uwo mugambi wo kurangiza intambara.
Ni mu gihe kandi ibitero bya Israel muri Gaza byakomeje kuri uyu wa Kabiri byahitanye abantu 11, nk’uko byatangajwe n’amavuriro y’imbere mu Gihugu, bije bikurikira ibindi byabaye kuri uyu wa Mbere byo byaguyemo abantu 39.
Mu gitero giheruka kandi, ingabo za Israel zarashe ku bashakaga ubufasha hafi y’ahazwi nka Koridoro ya Netzarim mu burengerazuba bwa Gaza, nk’uko babitangarije ibinyamakuru, gusa ntibagaragaje umubare w’abahitanywe cyangwa abakomerekejwe nabyo.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narenda Modi abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yashimye umugambi wa Perezida Trump uganisha ku kurangiza intambara muri Gaza anahamagarira impande bireba kubyubahiriza.
Yagize ati “Twakiranye yombi itangazo rya Perezida Donald J. Trump ryerekeye umugambi usesuye wo kurangiza intambara yo muri Gaza. Uwo mugambi utanga inzira nyayo iganisha ku mahoro arambye kandi akomeye, ku mutekano no ku iterambere by’abaturage ba Palesitina n’aba Israel, ndetse n’akarere kanini ka Aziya y’Uburengerazuba. Turizera ko impande zose bireba zizashyigikira igitekerezo cya Perezida Trump, kandi zigafatanya muri uru rugendo rwo kurangiza intambara no guharanira amahoro.”
Phyllis Bennis, umuyobozi mu kigo Institute for Policy Studies i Washington, DC, yavuze ko uyu mugambi wa Trump nta cyizere utanga cy’uko intambara yo muri Gaza izarangira burundu, cyangwa se ngo inyungu z’Abanya-Palesitina zubahirizwe, yanashimangiye ko ibimenyetso byose bigaragaza ko igihe cyose Israel yifuza gusubira mu ntambara, izabikora.
Bimwe mu bikubiye muri zo ngingo 20 za Perezida Trump zireba impande zombi mu kurangiza intambara, harimo ko Israel itagomba kwigarurira Gaza ngo iyiyomekeho nkuko byari byavuzwe, mu gihe Hamas na yo yasabwe kurekura imfungwa zose za Israel ifite.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10