Hagaragaye amashusho y’abarwanyi bivugwa ko ari abacancuro b’itsinda rya ‘Blackwater’ bari mu modoka zo mu mirwano yo mu misozi bamanutse i Kisangani gufatanya n’igisirikare cya DRC (FARDC) mu rugamba gihanganyemo na AFC/M23.
Ni amashusho dukesha Umunyekongo, Sugira Mireille ukunze gutangaza amakuru acukumbuye y’ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Sugira Mireille yagize ati “Black Water bamaze kugera i Kisangani, biteguye kwitanga ngo begukane imishahara yabo, no gupfira mu gace ka Tshidingi dingi.”
Aya mashusho agaragaza imodoka zimenyerewe mu mirwano yo mu misozi, aho ziba zimanuka inkungugu, bigaragara ko abazirimo bambariye urugamba.
Amajwi ya bamwe mu baturage baba bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baba bareba izi modoka zimanuka ikubagahu, baba batangaye, bavuga ko aba barwanyi bitwaje intwaro zigezweho, ndetse banavuga ngo “abarwanyi b’Abanyamerika baje biyemeje.”
Aba bacancuro b’itsinda rya Blackwater biyambajwe n’ubutegetsi bwa Congo nyuma yuko ab’Abanyaburayi bari biyambajwe mbere, bakubitiwe incuro na AFC/M23 i Goma muri Mutarama uyu mwaka, ubwo iri huriro ryafataga uyu mujyi uri mu maboko yaryo kugeza ubu.
Ubwo aba b’Abanyaburayi bakabakaba 300 bafatwaga na AFC/M23, umuvugizi w’Igisirikare cy’iri Huriro, Lt Col Willy Ngoma, yabahaye gasopo ko kimwe na bagenzi babo bashobora kuzabitekereza, ko badakwiye kongera guhirahira bajya kwijandika mu bibazo by’Abanyekongo.
Icyo gihe Lt Col Willy Ngoma wakanze mu buryo bwa gisirikare umwe muri abo bacancuro, yamwicaje hasi mu mukungugu, amusaba gusobekeranya amaguru no gufata ku mutwe, ubundi ababwira ko bibabaje kuba bariho bahembwa agera mu bihumbi bitatu by’amadolari buri kwezi, nyamara umusirikare wa Congo atanageza ku ijana.

RADIOTV10