Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano cy’urupfu kidashobora kubonerwa impamvu nyoroshyacyaha, rugaragaza n’impamvu zatumye rufata iki cyemezo.
Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025 cyari gitegerejwe na benshi, dore ko isomwa ryacyo ryagombaga kuba tariki 19 Nzeri ariko rikaza kwimurwa.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwaburanishije uru rubanza, mu cyemezo cyarwo, rwahamije Kabila ibyaha ashinjwa birimo kugambanira Igihugu, kugira uruhare mu myigaragambyo, ndetse n’ibyaha by’iterabwoba.
Mu guhamya ibi byaha Joseph Kabila, Urukiko rwashingiye ku kuba i Bukavu n’i Goma yarakoreye “inama zitaziguye ku cyicaro gikuru zigamije gutegura intambara” ndetse ko “yakoze ubugenzuzi mu bigo bitangirwamo amabwiriza” ya AFC/M23 ndetse akaba yari “umuyobozi uvuga rikijyana mu mitwe yose y’inyeshyamba yabayeho mu Gihugu kuva ku nyeshyamba za Mutebusi. Urukiko kandi rwahaye ishingiro ko Kabila ari “Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23.”
Ku bijyanye n’impaka zazamuwe zirebana n’Ubwenegihugu bwa Kabila, aho havugwaga ko ari “Umunyarwanda”, Urukiko rwiyambuye ububasha ku kugira icyemezo rufata kuri iyi ngingo, rwohereza iki kibazo Guverinoma ngo izagitangeho umurongo ariko ko na yo igomba kuzagendera ku bimenyetso bifatika bishingiye “kuri nyiri ubwite ndetse no ku bikorwa bifatika.”
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kandi nanone rwatesheje agaciro ubusabe bwari bwatanzwe n’Umugenzuzi Mukuru wa FARDC, warusabye ko imitungo ya Joseph Kabila ifatirwa.
Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 2001 kugeza muri 2019, yasomewe iki cyemezo atari mu Rukiko, dore ko yanaburanishijwe adahari.
RADIOTV10