Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, aratangaza ko mu myanzuro iki Gihugu cyemeye gushyira mu bikorwa ku bijyanye n’isuzuma ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu, cyayubahirije ku kigero cya 97% kandi ko cyiteguye kujya kubigaragariza Umuryango w’Abibumbye.
Ni Raporo ya kane u Rwanda rugiye gutanga ku isuzuma mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, yakozwe hagendewe ku myanzuro rwahawe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bwa muntu.
Nyuma ya buri myaka ine n’igice Ibihugu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bwa muntu birimo n’u Rwanda bikorerwa isuzuma ngarukagihe ry’uburyo byubahiriza uburenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review).
iyo iri suzuma rimaze gukorwa ibihugu bihabwa imyanzuro yo gushyira mu bikorwa hagamijwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Mu mwaka wa 2021 mu igenzura ryakorerwe u Rwanda, rwahawe ibyifuzo 260 byo gushyira mu bikorwa, ariko rwemera kuzakoramo 160 birimo ibyerekeranye n’amategeko ndetse na za politike zigomba gushyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja yavuze ko ibyo u Rwanda rwemeye gushyira mu bikorwa rwabikoze ku kigero cya 97%.
Yagize ati “Ibyinshi twabashije kubigeraho, navuga nko mu ihame ry’uburezi hongerewe amashuri menshi kugira ngo abana bose benshi bashobore kugira uburenganzira bwo kwiga ibyo byagezweho. Hari ibyerekeye abafite ubumuga, habashije kuboneka inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, amafaranga ahabwa abageze mu zabukuru (inkunga y’ingoboka) batagishoboye gukora, na yo yarongerewe ndetse n’ibindi byinshi byagiye bikorwa.”
Akomeza avuga ko ibikorwa bitaba bigamije kwerekana raporo, ahubwo ko n’ubundi biba muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda bigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Ati “Ibi byose ntabwo tubikorera ko tugiye kujya mu igenzura, biri ngamba zacu nk’Igihugu, biri mu Itegeko Nshinga ry’Igihugu byose tubikora kuko ari gahunda y’Igihugu.”
Isuzuma u Rwanda rwaryitabiriye bwa mbere muri 2011 rirangira rwemeye imyanzuro 67, rusubirayo mu 2015 rugaragaza uko rwashyize mu bikorwa iya mbere, runahabwa imyanzuro 50, ni mu gihe iyo rwahawe mu kwezi kwa mbere 2021 ruzajya kugaragaza uko rwayishyize mu bikorwa ku itariki 21 Mutarama umwaka utaha wa 2026 i Genève mu Busuwisi.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10