Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, mu mukino wa mbere w’ijonjora ribanza, itsindiwe i Kigali na Pyramids yo mu Misiri.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium, aho iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda yari yakiriye iyi yo mu Misiri iri mu za mbere ku Mugabane wa Afurika.
Uyu mukino watangiye APR FC igaragaza inyota yo kureba mu izamu mbere, dore ko yagerageje gushakisha igitego, ariko bikarangira byanze.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0, ajya mu rwambariro nta kipe ibashije kunyeganyeza incundura z’iyindi.
Ikipe ya Pyramids yagarutse mu kibuga mu gice cya kabiri ishaka igitego, ndetse birayihira, nyuma y’iminota itatu gusa gitangiye, ihita inyeganyeza incundura za APR, ku gitego cyatsinzwe n’Umunyekongo Fiston Kalala Mayele warebye mu izamu atanegereye umunyezamu.
Uyu mukinnyi ukunze kureba mu izamu rya APR, n’ubundi yaje kubona igitego cy’agashinguracumu, yatsinze ku munota wa 85’, cyaje gutuma iyi kipe yo mu Misiri itahana amanota atatu ku bitego 2-0.
Nyuma y’uyu mukino ubanza ubereye i Kigali, hazakurikiraho uwo kwishyura, aho APR FC na yo izerecyeza mu Misiri gukina n’iyi Kipe ya Pyramids mu mpera z’iki cyumweru, ku Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025.


RADIOTV10