Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri

radiotv10by radiotv10
01/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, mu mukino wa mbere w’ijonjora ribanza, itsindiwe i Kigali na Pyramids yo mu Misiri.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium, aho iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda yari yakiriye iyi yo mu Misiri iri mu za mbere ku Mugabane wa Afurika.

Uyu mukino watangiye APR FC igaragaza inyota yo kureba mu izamu mbere, dore ko yagerageje gushakisha igitego, ariko bikarangira byanze.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0, ajya mu rwambariro nta kipe ibashije kunyeganyeza incundura z’iyindi.

Ikipe ya Pyramids yagarutse mu kibuga mu gice cya kabiri ishaka igitego, ndetse birayihira, nyuma y’iminota itatu gusa gitangiye, ihita inyeganyeza incundura za APR, ku gitego cyatsinzwe n’Umunyekongo Fiston Kalala Mayele warebye mu izamu atanegereye umunyezamu.

Uyu mukinnyi ukunze kureba mu izamu rya APR, n’ubundi yaje kubona igitego cy’agashinguracumu, yatsinze ku munota wa 85’, cyaje gutuma iyi kipe yo mu Misiri itahana amanota atatu ku bitego 2-0.

Nyuma y’uyu mukino ubanza ubereye i Kigali, hazakurikiraho uwo kwishyura, aho APR FC na yo izerecyeza mu Misiri gukina n’iyi Kipe ya Pyramids mu mpera z’iki cyumweru, ku Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025.

11 babanjemo ku ruhande rwa APR

Rutahizamu Mugisha Gilbert yagerageje ariko biranga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + nine =

Previous Post

Dore uko umunyamahirwe mu Rwanda yegukanye 4.300.000Frw akoresheje 1.000Frw

Next Post

Dore amakosa agiye gushyirirwaho ibihano by’inyongera byo gukurwaho amanota ku bashoferi mu Rwanda

Related Posts

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
MU RWANDA

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

by radiotv10
18/11/2025
0

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

18/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore amakosa agiye gushyirirwaho ibihano by’inyongera byo gukurwaho amanota ku bashoferi mu Rwanda

Dore amakosa agiye gushyirirwaho ibihano by’inyongera byo gukurwaho amanota ku bashoferi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.