• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

radiotv10by radiotv10
02/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Joy-Lance Mickels ukinira ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan, ni umwe mu bakinnyi bahamagwe n’Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, akaba ahamagawe bwa mbere. Uyu mukinnyi yakuriye mu Budage ananyura mu marerero akomeye y’umupira w’amaguru.

Mickels w’imyaka 31 yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Borussia Mönchengladbach mu Budage, ariko ntiyigeze abona amahirwe yo gukina umukino n’umwe wa Shampiyona y’Abadage Bundesliga.

Yanyuze mu makipe atandukanye y’abato ndetse n’ay’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu Budage, arimo Borussia Mönchengladbach II, Schalke 04 II, Alemannia Aachen na Wacker Nordhausen yafashije no kwegukana igikombe cya Thuringian Cup muri 2019.

Nyuma yo kubaka izina rye mu cyiciro cya kane ‘Regionalliga’ mu Budage, yanyuze gato muri Carl Zeiss Jena mu ikina icyiciro cya gatatu mbere yo kwerekeza mu Buholandi muri MVV Maastricht.

Muri 2021 yahisemo gusohoka mu Burayi bw’Iburengerazuba yerekeza muri Sabah FK yo muri Azerbaijan, aho yahise aba umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’iyi kipe.

Muri 2023, yerekeje muri Al-Faisaly yo muri Arabia Saudite, ariko nyuma y’umwaka umwe agaruka muri Sabah.

Mickels akina nka Rutahizamu ukina ku mpande zombi (winger), ufite umuvuduko n’ubushobozi bwo gutsinda ibitego. Ku itariki ya 17 Nyakanga 2025, yigaragaje cyane ubwo yatsindaga ibitego bitatu (hat-trick) mu mukino wo gushaka itike ya Europa League ubwo banganyaga na Celje yo muri Slovenia igitego bitatu kuri bitatu.

Joy-Lance Mickels arahera ku mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi wa Benin ku ya 10 Ukwakira, umukino uzabera kuri Amahoro Stadium.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 8 =

Previous Post

Nyanza: Abagabo babiri bari mu bikorwa bitemewe bahuye n’uruva gusenya umwe ahasiga ubuzima

Next Post

Havuzwe amayeri yakoreshejwe n’Abayobozi mu z’ibanze i Nyagatare bakarya umuhinzi 100.000Frw

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Havuzwe amayeri yakoreshejwe n’Abayobozi mu z’ibanze i Nyagatare bakarya umuhinzi 100.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.