Joy-Lance Mickels ukinira ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan, ni umwe mu bakinnyi bahamagwe n’Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, akaba ahamagawe bwa mbere. Uyu mukinnyi yakuriye mu Budage ananyura mu marerero akomeye y’umupira w’amaguru.
Mickels w’imyaka 31 yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Borussia Mönchengladbach mu Budage, ariko ntiyigeze abona amahirwe yo gukina umukino n’umwe wa Shampiyona y’Abadage Bundesliga.
Yanyuze mu makipe atandukanye y’abato ndetse n’ay’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu Budage, arimo Borussia Mönchengladbach II, Schalke 04 II, Alemannia Aachen na Wacker Nordhausen yafashije no kwegukana igikombe cya Thuringian Cup muri 2019.
Nyuma yo kubaka izina rye mu cyiciro cya kane ‘Regionalliga’ mu Budage, yanyuze gato muri Carl Zeiss Jena mu ikina icyiciro cya gatatu mbere yo kwerekeza mu Buholandi muri MVV Maastricht.
Muri 2021 yahisemo gusohoka mu Burayi bw’Iburengerazuba yerekeza muri Sabah FK yo muri Azerbaijan, aho yahise aba umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’iyi kipe.
Muri 2023, yerekeje muri Al-Faisaly yo muri Arabia Saudite, ariko nyuma y’umwaka umwe agaruka muri Sabah.
Mickels akina nka Rutahizamu ukina ku mpande zombi (winger), ufite umuvuduko n’ubushobozi bwo gutsinda ibitego. Ku itariki ya 17 Nyakanga 2025, yigaragaje cyane ubwo yatsindaga ibitego bitatu (hat-trick) mu mukino wo gushaka itike ya Europa League ubwo banganyaga na Celje yo muri Slovenia igitego bitatu kuri bitatu.
Joy-Lance Mickels arahera ku mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi wa Benin ku ya 10 Ukwakira, umukino uzabera kuri Amahoro Stadium.
RADIOTV10