Nyuma n’impanuka y’urusengero rwubakwaga mu Karere ka Amhara muri Ethiopia rugwiriye abantu bari mu masengesho, imibare y’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse ikomeje kwiyongera.
Amakuru yatangajwe iyi mpanuka ikimara kuba, byavugwaga ko abantu 25 bahasize ubuzima, ariko imibare yaje guhinduka igera ku bantu 36.
Aba bantu baburiye ubuzima muri iyi mpanuka y’iyi nyubako yubakwa mu majyaruguru ya Ethiopia yagwiriye abantu barimo basenga banizihiza Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Mariya, mu gihe abayikomerekeyemo barenga 100.
Iyi mpanuka yabereye mu rusengero rwa Menjar Shenkora Arerti Mariam, ubwo inyubako yubakwaga yahirimaga. Ababibonye bavuga ko abantu benshi bari bazamutse ku bikwa by’ibiti bashaka kureba ibishushanyo byo ku gisenge, ubundi bagwa bava hejuru abandi bibitura hejuru.
Seyoum Altaye, umuganga mu Bitaro by’aho hafi, yavuze ko abapfuye barimo abana n’abakuze. Yavuze ko abagera kuri 36 bamaze kwemezwa ko bapfuye ndetse ko umubare ushobora kwiyongera mu gihe abarenga 100 bakomeretse, kandi ko basabye ubufasha Croix Rouge kugira ngo babashe kwita ku bakomeretse.
Umuyobozi w’aho ibi byago byabereye, Teshale Tilahun, na we yavuze ko umubare w’abahitanywe n’iri sanganya ushobora kwiyongera, ashimangira ko ari igihombo gikomeye ku muryango. Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi birakomeje kugira ngo abakomeretse bitabweho.
RADIOTV10