Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

radiotv10by radiotv10
03/10/2025
in AMAHANGA
0
Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma n’impanuka y’urusengero rwubakwaga mu Karere ka Amhara muri Ethiopia rugwiriye abantu bari mu masengesho, imibare y’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse ikomeje kwiyongera.

Amakuru yatangajwe iyi mpanuka ikimara kuba, byavugwaga ko abantu 25 bahasize ubuzima, ariko imibare yaje guhinduka igera ku bantu 36.

Aba bantu baburiye ubuzima muri iyi mpanuka y’iyi nyubako yubakwa mu majyaruguru ya Ethiopia yagwiriye abantu barimo basenga banizihiza Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Mariya, mu gihe abayikomerekeyemo barenga 100.

Iyi mpanuka yabereye mu rusengero rwa Menjar Shenkora Arerti Mariam, ubwo inyubako yubakwaga yahirimaga. Ababibonye  bavuga ko abantu benshi bari bazamutse ku bikwa by’ibiti bashaka kureba ibishushanyo byo ku gisenge, ubundi bagwa bava hejuru abandi bibitura hejuru.

Seyoum Altaye, umuganga mu Bitaro by’aho hafi, yavuze ko abapfuye barimo abana n’abakuze. Yavuze ko abagera kuri 36 bamaze kwemezwa ko bapfuye ndetse ko umubare ushobora kwiyongera mu gihe abarenga 100 bakomeretse, kandi ko basabye ubufasha Croix Rouge kugira ngo babashe kwita ku bakomeretse.

Umuyobozi w’aho ibi byago byabereye, Teshale Tilahun, na we yavuze ko umubare w’abahitanywe n’iri sanganya ushobora kwiyongera, ashimangira ko ari igihombo gikomeye ku muryango. Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi birakomeje kugira ngo abakomeretse bitabweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − nine =

Previous Post

Rusizi: Mu Murenge wa Muganza abana barenga 1/2 cy’abari mu mirire mibi bayivuyemo mu mezi atatu

Next Post

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.