Ibice bya Luke na Mulema byo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byamaze kugera mu maboko y’Ihuriro AFC/M23 nyuma yuko ibyamuruyemo inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwanirira ubutegetsi bwa DRC.
Ibi bice byombi biragenzurwa na AFC/M23 kuva kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025 ubwo iri Huriro ryabifataga ribanje gukozanyaho bikomeye n’inyeshyamba za Wazalendo.
Iyi mirwano yari yaramukiye ku muryango mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025, yari yatangijwe n’abarwanyi b’iri huriro, bashakaga kwirukana inyeshyamba za Wazalendo zimaze igihe zibangamira abaturage muri biriya bice.
Amakuru ava muri ibi bice, avuga ko inyeshyamba za Wazalendo nyumo yo gukubitwa incuro na AFC/M23 zahunze zerecyeza mu gace ka Ngululu nyuma yo kuraswaho bikomeye n’abarwanyi ba M23.
Iyi mirwano yasize AFC/M23 igenzura biriya bice, yirije umunsi wose nyuma yuko yari yahereye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’imwe.
Amakuru kandi avuga ko abaturage benshi bari bahunze imirwano, bakajya mu bice bya Ngururu no mu gace ka Luke y’amajyepfo.
Nubwo hatangajwe umubare w’abaguye muri iyi mirwano, ariko haracyari impungenge ko ishobora kubura isana n’isaha, dore ko inyeshyamba za Wazalendo zishyugumbwa kugaba ibitero byo kwisubiza ibi bice zamuruwemo na M23.
Iyi mirwano yasize iri Huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rifashe biriya bice bibiri, yadutse nyuma y’iminsi micye ryungutse abakomando barenga 9 000, bahawe ubutumwa n’Umugaba Mukuru wabo, Maj Gen Sultani Makenga ko intego y’iri Huriro ari ugukuraho ubutegetsi buriho muri kiriya Gihugu bwimakaje imigirire mibi yazonze abaturage.
RADIOTV10