Umugore w’imyaka 32 usanzwe ari umubyeyi w’abana 2 wo mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera yatawe muri yombi nyuma yo gukuramo inda y’amezi 7 akajugunya umwana mu bwiherero aho bimenyekaniye uwo mwana agakurwamo yarapfuye.
Amakuru y’uko hari uwakuyemo inda mu mudugudu wa Kabisheshe yatangiye guhwihwiswa mu mpera z’icyumweru gishize, ariko abajyanama b’ubuzima ngo bakagira ngo ni uwakuyemo inda ikiri nto nyuma biza kumenyekana ko yari imvutsi bitanzweho amakuru n’abari basanzwe bazi ko atwite ariko nyuma bakamubona nta nda afite.
Nyirabagenzi Christine usanzwe ari umujyanama w’ubuzima ati “Ku cyumweru mu gitondo nibwo babitubwiye tugirango ni umwana w’umukobwa wenda wakuyemo inda y’amezi nk’abiri cyangwa atatu gutyo, ku mugoroba tubigarukaho mu nama y’umudugudu tuvuga ko atari byo, ejo rero ni bwo abaturage baturanye nawe baje kudushaka baduha amakuru bavuga ko bamenye uwakuyemo inda dusanga yari iy’ameze arindwi ndeste nawe arabitwemerera anatwereka aho yamushyize duhita tumenyesha ubuyobozi”.
Muri icyi gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025 ni bwo inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karengera bwafatanyije n’abaturage gusenya ubwiherero uyu mugore yari yaratayemo uwo mwana basanga umurambo we waramaze kwangirika.
Uzayisenga Alfred ati “Bamaze kwezeza ko bagomba kumukuramo, iriya wese barayisenya, bamukuyemo bamushyira hejuru nyirakuru aba ari we umwoza ariko kuko yari amazemo iminsi yari yaratangiye kwangirika kuburyo bamukoragaho umusatsi n’umubiri bikivanaho”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Karengera Mbanenande Jean Damascene unenga abaturage bo muri uyu mudugudu kuba bataratanze amakuru ku gihe ngo uyu mwana abe yaratabawe hakiri kare, avuga ko uwo mugore yemereye ubuyobozi ko gukuramo inda yabitewe n’uko uwayimuteye yamwihakanye.
Agira ati “Urumva hari bamwe mu baturage bari basanzwe bamuzi atwite. Bamubonye adatwite batangira kumwibazaho biba intandaro yo kumenyekana arafatwa atubwira ibyabaye, aho avuga ko yabitewe no kuba uwayimuteye yanze kutubwira ngo bavuganye akamubwira ko adatera inda”.
Uyu muyobozi akomeza agira inama urubyiruko muri rusange kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idateguwe yemeza ko ahanini ariyo ituma haziramo ibibazo nk’ibi akabibutsa ko no mugihe byabaye igisubizo atari ukwica umwana kuko nta ruhare aba yabigizemo.
Ati “Ni ukwirinda ingeso y’ubusambanyi kuko biriya byise ari ingaruka y’ubusambanyi. niba byanabaye ugatwita, bungabunga uwo mwana ntuvanemo iyo nda kuko ejo ntabwo uzi icyo uwo mwana uzavuka azavamo. Ashobora kugirira igihugu akamaro ndetse nawe ubwawe”.
Umugore wakuyemo inda yari asanzwe afite abana babiri b’abakobwa yabyariye i wabo naho iyo nda yakuyemo ikaba yari umwana w’umuhungu abaturage bavuga ko yari igeze mu mezi 7.
Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanywa ku bitaro bya Bushenge ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe uyu mugore we yari yaraye atawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10