Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yatangaje ko ifungwa ry’abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, ryabayeho nyuma yuko bigaragaye ko imirimo yo gusana inzu z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, itakozwe uko byari biteganyijwe, nyamara haratanzwe raporo ko yakozwe.
Itabwa muri yombi ry’aba bantu 14 ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2025.
Uru rwego RIB rwatangaje ko rwafuze “abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Mugiraneza David n’abandi bafatanyacyaha barimo abakozi bashinzwe amasoko, umukozi ushinzwe ubwubatsi, umukozi ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b’Imirenge, bamwe mu bakuriye Ibuka mu Mirenge na barwiyemezamirimo.”
RIB yakomeje igira iti “Bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza amafaranga yari yaragenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ziherereye mu Mirenge 7 igize Akarere ka Nyabihu.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura yavuze ko inzu zagombaga gusanwa, ari 17 zari zishaje, ariko mu isanwa ryazo bikaba byaragaragaye ko habayemo kunyereza bitewe n’imirimo yakozwe.
Ati “Ugufatwa kwabo kujyanye no kuba haragaragaye ko hari imirimo itarakozwe kuri ayo mazu ijyanye no gusana kandi yaragombaga gukorwa.”
Avuga ko bariya batawe muri yombi bafite aho bahuriye n’ibyagombaga gukorwa mu gusana ziriya nzu, byagaragaye ko ibitarakozwe bifite impamvu zibyihishe inyuma.
Ati “Amakuru arimo kugaragara ni uko hasanwe cumi n’eshanu, hari ebyiri bigaragara ko zitasanwe ndetse n’icyatumye abafite mu nshingano barafashwe n’Urwego rubifitiye ububasha ni uko byagaragaye ko muri raporo zatanzwe zagaragazaga ko yose yubatswe cyangwa se yose yasanwe kandi mu by’ukuri haragaragaye ko yose atasanwe ndetse ikindi cyiyongeraho ni uko n’ibijyanye n’ibikoni byayo n’ubwiherero, bitasanwe kandi nanone bikagaragara ko byari byanditse ko byasanwe muri raporo yatanzwe.”
RIB na yo yatangaje ko aba batawe muri yombi, mu bihe bitandukanye bagiye basinya inyandiko zemeza ko hakiriwe ibikoresho by’ubwubatsi kandi bitakiriwe ndetse n’ibyakiriwe bikaba bitujuje ubuziranenge.
Aba batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, mu gihe bakiri gukorerwa dosiye ikubiyemo ibirego baregwamo igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RADIOTV10