Wednesday, October 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar
Share on FacebookShare on Twitter

Imbabazi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aherutse gusaba uwa Qatar, byamenyekanye ko yabitegetswe na Perezida Donald Trump wa America wari wanamwandikiwe inyandiko y’izo mbabazi akazisaba ayisoma ijambo kuri rindi.

Mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo Benjamin Netanyahu yagendereraga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yanaboyeho gusaba imbabazi Mohammed Al Thani wa Qatar ku bw’igitero yagabye muri iki Gihugu.

Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu avuga ko ziriya mbabazi Netanyahu yasabiye kuri telefone, ari umushinga wari wateguwe na Trump kandi ko intumwa ya Qatar yari iri muri Oval (ibiro bya Trump) yahamije ko uko iriya nyandiko yari yanditse ari na ko Netanyahu yayisomye uko yakabaye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Politico, avuga ko Trump yategetse Netanyahu gusomera iriya nyandiko y’imbabazi muri White House, ubundi na we akayisoma mu ijwi rirangurura kuri telefone.

Trump kandi ni na we wategetse Netanyahu guhamagara kuri telefone Minisitiri w’Intebe wa Qatar, ubundi agasoma iriya nyandiko isaba imbabazi.

Ubwo Netanyahu yasabaga imbabazi Mohammed Al Thani yababajwe cyane no kuba igisasu bari barashe cyo guhitana abayobozi ba Hamas, cyarahitanye Umunya-Qatar.

Mu gusaba ziriya mbabazi kandi, Netanyahu yavuze kandi ko yicuza kuba yaravogereye ubusugire bwa Qatar, kandi ko Igihugu cye cya Israel kitazongera gukora igikorwa nk’iki.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + three =

Previous Post

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

Related Posts

Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

by radiotv10
08/10/2025
0

Impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi, zatashywe n’ubwoba kubera ibikorwa byo gufata no gusaka bamwe muri bo bimaze iminsi...

Eng.-Tension rises as Congolese refugees face arrests and deportations in Bujumbura

Eng.-Tension rises as Congolese refugees face arrests and deportations in Bujumbura

by radiotv10
08/10/2025
0

Congolese refugees living in Bujumbura, Burundi, have been gripped by fear due to a wave of arrests and searches being...

Imihanda 40 ishobora kwitirirwa Charlie Kirk inkoramutima ya Trump wishwe arasiwe mu ruhame

Imihanda 40 ishobora kwitirirwa Charlie Kirk inkoramutima ya Trump wishwe arasiwe mu ruhame

by radiotv10
08/10/2025
0

Umudepite muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatanze umushinga w’itegeko wo gusaba amashuri makuru na za Kaminuza za Leta zo...

Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

by radiotv10
07/10/2025
0

Umugabo wo muri Tunisia wari wakatiwe igihano cy’urupfu mu cyumweru gishize ahamijwe ibyaha byo gusebya Perezida w’iki Gihugu abinyujije kuri...

Amakuru agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC&Wazalendo

AFC/M23 yungutse ibice igenzura nyuma y’imirwano ikomeye

by radiotv10
07/10/2025
0

Ibice bya Luke na Mulema byo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byamaze kugera mu maboko...

IZIHERUKA

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar
AMAHANGA

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

by radiotv10
08/10/2025
0

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

08/10/2025
Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

08/10/2025
Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

08/10/2025
Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

Ibiri gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi byatumye zitahwa n’ubwoba

08/10/2025
Abanyarwanda 380 batahutse bavuye muri Congo babwiwe amahirwe abategereje

Abanyarwanda 380 batahutse bavuye muri Congo babwiwe amahirwe abategereje

08/10/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.