• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar
Share on FacebookShare on Twitter

Imbabazi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aherutse gusaba uwa Qatar, byamenyekanye ko yabitegetswe na Perezida Donald Trump wa America wari wanamwandikiwe inyandiko y’izo mbabazi akazisaba ayisoma ijambo kuri rindi.

Mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo Benjamin Netanyahu yagendereraga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yanaboyeho gusaba imbabazi Mohammed Al Thani wa Qatar ku bw’igitero yagabye muri iki Gihugu.

Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu avuga ko ziriya mbabazi Netanyahu yasabiye kuri telefone, ari umushinga wari wateguwe na Trump kandi ko intumwa ya Qatar yari iri muri Oval (ibiro bya Trump) yahamije ko uko iriya nyandiko yari yanditse ari na ko Netanyahu yayisomye uko yakabaye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Politico, avuga ko Trump yategetse Netanyahu gusomera iriya nyandiko y’imbabazi muri White House, ubundi na we akayisoma mu ijwi rirangurura kuri telefone.

Trump kandi ni na we wategetse Netanyahu guhamagara kuri telefone Minisitiri w’Intebe wa Qatar, ubundi agasoma iriya nyandiko isaba imbabazi.

Ubwo Netanyahu yasabaga imbabazi Mohammed Al Thani yababajwe cyane no kuba igisasu bari barashe cyo guhitana abayobozi ba Hamas, cyarahitanye Umunya-Qatar.

Mu gusaba ziriya mbabazi kandi, Netanyahu yavuze kandi ko yicuza kuba yaravogereye ubusugire bwa Qatar, kandi ko Igihugu cye cya Israel kitazongera gukora igikorwa nk’iki.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + eleven =

Previous Post

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

Next Post

Abibazaga uzabahoza amarira y’igikorwa remezo cyabo cyangiritse bahawe igisubizo batari biteze

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Abibazaga uzabahoza amarira y’igikorwa remezo cyabo cyangiritse bahawe igisubizo batari biteze

Abibazaga uzabahoza amarira y’igikorwa remezo cyabo cyangiritse bahawe igisubizo batari biteze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.