Mu irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa z’u Rwanda, ikawa ya kompanyi ikorera mu Karere ka Huye, yaguzwe 88.18$ ku kilo (129 000 Frw), mu cyamunara mpuzamahanga, ihita ica agahigo kadasanzwe.
Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) aho cyatangaje ko ikawa 20 zahize izindi mu irushanwa ry’ubwiza bwa kawa z’u Rwanda rya 2025 zakuwe muri 316 zari zihatanye.
Muri iri rushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri, ziriya 20 zatoranyijwe n’abasogongizi bo ku rwego rw’Igihugu.
NAEB iti “Ikawa ya Komapnyi ya K-Organics Ltd ikorera i Huye mu Ntara y’Amajyepfo yaguzwe amadorali ya Amerika 88.18 ku kilo (129,000Frw/Kg) yahize izindi kubona igiciro gihanitse binyuze mu cyamunara mpuzamahanga cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 08 Ukwakira 2025.”
Iki Kigo gikomeza kigira kiti “Iki giciro kikaba gikubye inshuro 14 icyo izindi kawa zicuruzwaho muri uyu mwaka.”
Karangwa Evariste, uhagarariye kompanyi ya ‘K-Organics Ltd’ y’i Huye yishimiye iki giciro kuko kigiye kumufasha guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa ndetse no kuzamura imibereho myiza muri rusange.
Umusaruro w’iri rushanwa ni ikimenyetso cy’ubufatanye bw’abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa, ndetse n’ubudasa bw’ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, nk’uko bishimangirwa na BIZIMANA Claude, Umuyobozi mukuru wa NAEB yagize ati “Ibi tugezeho uyu munsi ni ikimenyetso cy’umusaruro wo gushyira hamwe. Buri piganwa ryabaye kuri buri kawa mu cyamunara risobanuye kwishimira ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ishoramari rishya ku buhinzi bw’ikawa.”
Iri rushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda ribaye ku nshuro ya kabiri ritegurwa mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga; umuhate bagira mu guteza imbere ikawa y’ubwiza buhebuje, ndetse no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
RADIOTV10