Ikipe y’igihugu ya Benin ifite ihurizo rikomeye ry’uko ishobora kubura bamwe mu bakinnyi b’ingenzi ku mukino ugiye kuyihuza n’Amavubi y’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Ukwakira 2025 kuri SItade Amahoro, utegerejwe n’abatari bacye yaba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Benin yifuza gukomeza kuyobora itsinda.
Iyi nkuru mbi kuri Benin, ikaba nziza ku Rwanda, iremeza ko umutoza Gernot Rohr ashobora gukina uyu mukino adafite abakinnyi babiri basanzwe babanzamo ndetse n’undi utakibonetse.
Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, Rachid Moumini ukinira Sumqayit y’iwabo, wafashije Benin mu mikino yatambutse, yavunitse ikirenge yewe ntiyigeze anahamagarwa.
Ikinyamakuru Bjfoot.com cyanditse ko uyu myugariro ashobora kuzasimburwa kuri uwo mwanya na Rodrigue Fassinou uri kuzamuka neza mu ikipe ya Coton. Undi mukinnyi ushobora gukina kuri uyu mwanya ni Tamimou Ouorou, uri mu bihe byo gushaka ikipe nshya.
Ouorou ni na we uhabwa amahirwe yo gutangira kuri uyu mukino, kuko amaze kugaragara kenshi mu ikipe y’Igihugu, gusa ikibazo kikaba urwego rwe kuko kuva yasezera muri Hatta muri Kamena, nta kipe afite, ndetse nta mukino n’umwe arakina.
Undi mukinnyi uhangayikishije kuri Benin, ni Dodo Dokou uheruka gusiba umukino ndetse no kwicara ku ntebe mu kwezi kwa Nzeri, kuva muri Werurwe 2023 ntiyari yigeze atangira mu kibuga, gusa ashobora kongera kubanza mu kibuga hagati, cyane ko akina nk’umuyobozi w’abakinnyi batatu bo hagati, ndetse akaba ari no kwitwara neza mu ikipe ye ya Leixões yo Portugal.
Umukinnyi wababaje cyane Gernot Rohr ni Junior Olaitan wimanywe n’ikipe ye ya Göztepe yo muri Turukiya, byanatumye Benin irega iyi kipe muri FIFA.
Junior Olaitan yari yitwaye neza mu kwezi kwa Nzeri, ikipe ye ya Göztepe yamwimanye yitegura kuza mu ikipe y’Igihugu ivuga ko ari mu bihe by’imvune y’imitsi.
Ibi byarakaje cyane ubuyobozi bw’ikipe y’Igihugu ya Bénin, ndetse iki Gihugu kigeza ikibazo muri FIFA, kuko amategeko asaba ko n’umukinnyi ufite imvune arekurwa akajya mu ikipe y’Igihugu.
Andreas Hountondji na we arahangayikishije muri Benin nubwo yagarutse ariko yari aherutse kugira ikibazo cy’imvune. Benin ni yo iyoboye iri tsinda rya gatatu n’amanota 14, u Rwanda ni urwa kane n’amanota 11.


Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10