Nyuma yuko impande zombi hagati ya Israel na Hamas zemeranyijwe guhagarika intambara imaze imyaka ibiri, izi mpande zanagaragaje ko zishimiye kugera kuri uyu mwanzuro.
Ibi byagaragajwe ubwo Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yahuraga n’intumwa za Trump zirimo A Steve Witkoff na Jared Kushner bagize uruhare rukomeye mu gufasha impande zombi kugera ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas.
Ibi umukuru wa Guverinoma ya Israel yabigarutseho nyuma yo kugirana inama n’abagize Guverinoma na bo bemeje ko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa.
Ibi kandi ni na ko byari bimeze ku ruhande rwa Hamas aho umuyobozi wari uhagarariye ibiganiro Khalil al-Hayya yatangaje iby’aya masezerano yo guhagarika intambara muri Gaza, avuga ko ari intsinzi yo kwihangana baharaniye.
Mu ijambo Khalil al-Hayya, yagejeje ku Banya-Palestina bo muri Gaza, yagarutse ku bwitange n’agaciro byabaranze imyaka ibiri ishize batangiye kugabwaho ibitero, abashimira uburyo bakomeje kwihangana n’ubutwari mu gihe cy’ibitero by’indege, inzara ndetse no gukurwa mu byabo kwagira kubaho.
Al-Hayya yavuze ko ayo masezerano azarangiza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Israheli, kandi akazemeza guhagarika burundu imirwano, gusohora ingabo za Israel muri Gaza, ndetse no gufungura imipaka ya Gaza kugira ngo ubutabazi bushoboke.
Yongeyeho ko ayo masezerano arimo n’irekurwa ry’imfungwa zirimo abantu 250 bakatiwe burundu, n’abandi 1 700 bafashwe kuva ku wa 07 Ukwakira 2023 barimo abagore n’abana.
Yashimye kandi uruhare rwa Misiri, Qatar, Turukiya na Leta Zunze Ubumwe za America mu kuba abahuza, kandi asezeranya gukomeza ibikorwa bigamije kubaka Leta ya Palestina ifite Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wayo.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10