Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Umusesenguzi bya politiki, Hon. Evode Uwizeyimana avuga ko imbwirwaruhame za Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi zihora ari uruvangitirane rutagira umurongo uhamye, kuko ibyo avuze uyu munsi atari byo asubiramo ejo.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira 2025, Tshisekedi avugiye i Brussels mu Bubiligi ko kuva cyera yahoze yifuza amahoro, ariko akananizwa, mu gihe bizwi ko yivugiye kenshi ko yifuza gutera u Rwanda.

Mu kiganiro Senateri Evode Uwizeyimana yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko ibyatangajwe na Tshisekedi ntaho bihuriye n’ukuri, hagendewe ku myitwarire yagiye imuranga ndetse n’ibyo yagiye yitangariza.

Ati “Mbona asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu. Ni umuntu gashozantambara, ni umuntu wagiye avuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda inshuro nyinshi, umuntu wafashe FDLR akayishyira mu ngabo ze, umuntu wagerageje kuba intambamyi ku mahoro ashakishwa muri aka karere.”

Muri iriya mbwirwaruhame yatanzwe na Tshisekedi kuri uyu wa Kane, yavuze ko yaba u Rwanda na Uganda, nta Gihugu na kimwe muri ibi yigeze abanira nabi.

Hon. Uwizeyimana yavuze ko bitangaje kumva uyu Mukuru wa DRC yihandagaza akavugira amagambo nk’ariya imbere y’imbaga, azi neza ibyo yagiye atangaza anakora.

Ati “Kuvuga ngo nta Gihugu na kimwe yigeze ashotora cyangwa abanira nabi mu Bihugu ikenda bituranye na Congo, byumwihariko akavuga cyane cyane u Rwanda na Uganda [sinzi impamvu yavuze cyane u Rwanda na Uganda].

Abantu twese byadutangaje igaragaza za incoherence politique [umujagararo muri politiki], navuga ngo il est le champion des incoherence politiques [ni uwa mbere mu kutagira politiki ihamye] kuko wenda kwinyuraguramo [reka nkoreshe Ikinyarwanda], ni ibintu bigoye kuko nabonye na bamwe mu banyapolitiki bo muri Congo barimo Corneille Nangaa hari aho yavuze ati ‘uyu muntu nagera i Kinshasa ashobora kuzibagirwa ko ibi bintu yabivuze’.”

Hon. Uwizeyimana avuga ko bigoye gusesengura imbwirwaruhame za Tshisekedi kuko ari umuntu uhindagura imvugo uko bwije uko bucyeye, ariko ko byumwihariko ku byo yatangaje kuri uyu wa Kane, bigamije kwiyerurutsa.

Ati “Ni imbwirwaruhame yo kwiyerurutsa, yo kwiyerekana nk’umuntu Pacificateur [ushyira imbere amahoro] kwiyerekana nk’umunyamahoro, kwiyerekana ko ashobora kwicara akaganira nk’abaturanyi ku bibazo.”

Ibyatangajwe na Tshisekedi kandi byanenzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aho abinyujije mu butumwa yatangaje kuri X, yavuze ko abantu baba badakwiye guha amatwi umuntu uhora avuga ibintu bitari ku murongo, kuko ababyumva na bo ba bafite ikibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 17 =

Previous Post

BREAKING: Trump birangiye abuze Igihembo yifuzaga ku Isi gihabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Igihugu kimwe

Next Post

Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.