Guverinoma y’u Bubiligi n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagaragaje ko zishimiye itangazo ry’igisirikare cya DRC (FARDC) rihamagarira abarwanyi b’umutwe wa FDLR, kurambika hasi intwaro no kwishyikiriza ubutegetsi bwa kiriya Gihugu cyangwa Ingabo za MONUSCO.
Ni nyuma yuko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025, gishyize hanze itangazo risaba abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR kurambika hasi intwaro.
Iri tangazo rivuga ko ibi bishingiye ku ku byemeranyijweho “tariki 01 Ukwakira 2025 na Komisiyo ihuriweho yo kugenzura Amasezerano y’Amahoro yasinyijwe i Washington na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda ku bw’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, rivuga ko abarwanyi ba FDLR nibarambika intwaro hasi bagomba kuzahita “bishyikiriza ubutegetsi bwa Congo cyangwa MONUSCO, mu rwego rwo kugira ngo basubizwe mu Gihugu bakomokamo cy’u Rwanda.”
FARDC kandi isaba abaturage bose bafite aho bahuriye na FDLR kwitandukanya na yo kandi bakayishishikariza kwishyikiriza ubutegetsi bwa Congo nta mananiza.
Nyuma y’iri tangazo, Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America ku bijyanye na Afurika yatangaje ko iki Gihugu cyakiriye neza ririya tangazo.
Mu butumwa yatambukije kuri X, Massad yagize ati “Twakiriye neza itangazo rihamagarira abarwanyi bose ba FDLR kurambika intwaro hasi no kumanika amaboko hagendewe ku Masezerano y’Amahoro y’i Washington, yashimangiwe tariki 01 Ukwakira n’itegeko ryo kuyashyira mu bikorwa.”
Yakomeje avuga ko iyi ari intambwe ishimishije mu gushyira mu bikorwa ariya masezerano, ku bijyanye no gucyura abagize uriya mutwe, kugarura ubutegetsi bwa leta, ndetse no gukomeza kugarura ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Nyuma ya ririya tangazo rya FARDC kandi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot; na we yagaragaje ko Igihugu cye na cyo cyakiranye yombi kiriya cyemezo.
Yagize ati “U Bubiligi buremeranya na Massad Boulos Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kuri Afurika, mu kwakira neza itangazo rya DRC rihamagarira FDLR kumanika amaboko no gushyira hasi intwaro.”
Maxime Prevot yakomeje avuga ko ari ngombwa ko ubufatanye bwa FADRC na FDLR buhagarara, ndetse no kuba hashyirwaho ibihano bikarishye mu gihe byaba birenzweho.
Ati “Iki ni cyo gihe ngo bibe ngombwa ko ibi byemezo bishyirwa mu bikorwa bifatika kandi impande zose zikagira uruhare mu kugera ku ntego z’Amasezerano y’Amahoro y’i Washinton.”
Ririya tangazo rya FARDC ryagiye hanze nyuma yuko Perezida Felix Tshisekedi wa DRC avugiye amagambo y’urwiyerurutso i Brussels mu Bubiligi ko nta na rimwe yigeze yanga kuyoboka inzira z’amahoro n’ibiganiro.
Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko ririya tangazo risaba FDLR kumanika amaboko, na ryo ryaje mu murongo w’urwiyerurutso rwa Tshisekedi, kugira ngo rize risa nk’iriri mu murongo w’ibyo yatangaje, bakabishingira ku kuba bigoye gutandukanya uyu mutwe wa FDLR na FARDC, kuko byamaze kunywana.
RADIOTV10