Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

radiotv10by radiotv10
13/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Bubiligi n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagaragaje ko zishimiye itangazo ry’igisirikare cya DRC (FARDC) rihamagarira abarwanyi b’umutwe wa FDLR, kurambika hasi intwaro no kwishyikiriza ubutegetsi bwa kiriya Gihugu cyangwa Ingabo za MONUSCO.

Ni nyuma yuko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025, gishyize hanze itangazo risaba abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR kurambika hasi intwaro.

Iri tangazo rivuga ko ibi bishingiye ku ku byemeranyijweho “tariki 01 Ukwakira 2025 na Komisiyo ihuriweho yo kugenzura Amasezerano y’Amahoro yasinyijwe i Washington na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda ku bw’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, rivuga ko abarwanyi ba FDLR nibarambika intwaro hasi bagomba kuzahita “bishyikiriza ubutegetsi bwa Congo cyangwa MONUSCO, mu rwego rwo kugira ngo basubizwe mu Gihugu bakomokamo cy’u Rwanda.”

FARDC kandi isaba abaturage bose bafite aho bahuriye na FDLR kwitandukanya na yo kandi bakayishishikariza kwishyikiriza ubutegetsi bwa Congo nta mananiza.

Nyuma y’iri tangazo, Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America ku bijyanye na Afurika yatangaje ko iki Gihugu cyakiriye neza ririya tangazo.

Mu butumwa yatambukije kuri X, Massad yagize ati “Twakiriye neza itangazo rihamagarira abarwanyi bose ba FDLR kurambika intwaro hasi no kumanika amaboko hagendewe ku Masezerano y’Amahoro y’i Washington, yashimangiwe tariki 01 Ukwakira n’itegeko ryo kuyashyira mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko iyi ari intambwe ishimishije mu gushyira mu bikorwa ariya masezerano, ku bijyanye no gucyura abagize uriya mutwe, kugarura ubutegetsi bwa leta, ndetse no gukomeza kugarura ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Nyuma ya ririya tangazo rya FARDC kandi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot; na we yagaragaje ko Igihugu cye na cyo cyakiranye yombi kiriya cyemezo.

Yagize ati “U Bubiligi buremeranya na Massad Boulos Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kuri Afurika, mu kwakira neza itangazo rya DRC rihamagarira FDLR kumanika amaboko no gushyira hasi intwaro.”

Maxime Prevot yakomeje avuga ko ari ngombwa ko ubufatanye bwa FADRC na FDLR buhagarara, ndetse no kuba hashyirwaho ibihano bikarishye mu gihe byaba birenzweho.

Ati “Iki ni cyo gihe ngo bibe ngombwa ko ibi byemezo bishyirwa mu bikorwa bifatika kandi impande zose zikagira uruhare mu kugera ku ntego z’Amasezerano y’Amahoro y’i Washinton.”

Ririya tangazo rya FARDC ryagiye hanze nyuma yuko Perezida Felix Tshisekedi wa DRC avugiye amagambo y’urwiyerurutso i Brussels mu Bubiligi ko nta na rimwe yigeze yanga kuyoboka inzira z’amahoro n’ibiganiro.

Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko ririya tangazo risaba FDLR kumanika amaboko, na ryo ryaje mu murongo w’urwiyerurutso rwa Tshisekedi, kugira ngo rize risa nk’iriri mu murongo w’ibyo yatangaje, bakabishingira ku kuba bigoye gutandukanya uyu mutwe wa FDLR na FARDC, kuko byamaze kunywana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − thirteen =

Previous Post

Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

Next Post

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Related Posts

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri...

IZIHERUKA

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
IMYIDAGADURO

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.