• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

radiotv10by radiotv10
13/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwahagaritse Umutoza Mukuru w’iyi kipe Afhamia Lotfi mu gihe kingana n’ukwezi, mu gihe Nsabimana Aimable we yatandukanye burundu niyi kipe.

Ni icyemezo cyatangajwe na Rayon Sports Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025, nyuma yuko iyi kipe yari imaze gukina imikino ine nta ntsinzi.

Umutoza Afhmia Lotfi ukomoka muri Tunisia yaje muri Rayon Sports avuye muri Mukuru VS, aho yari amaze imyaka igera kuri itatu.

Uyu mutoza yari amaze imikino ine yikurikiranya nta ntsinzi aha ikipe ya Rayon Sports kuko yatsinzwe imikino ibiri ya Caf Confederations Cup na Singida Black stars ndetse anatsindwa na Police FC akaba yarananganyije na Gasogi Utd.

Uretse uyu mukotoza Mukuru wa Rayon, undi ugomba guhagarika inshingano ni umwugiriza we Azouzi Lotfi na we ukomoka muri Tunisia mu gihe Rayon Sports igishakisha umusimbura we.

Ikipe ya Rayon Sports kandi yatandukanye na myugariro Aimable Nsabimana wari umaze igihe ari mu bihano byo kutitozanya na bagenzi be ndetse atagaragara mu mikino ya Rayon Sports nyuma yo kugirana ibibazo n’ubuyobozi bw’ikipe.

Rayon Sports ihagaritse uyu mutoza inatandukana n’uyu mwugariro, mu gihe iri kwitegura umukino wa Shampiyona w’umunsi wa Kane uzayihuza n’ikipe ya Rutsiro FC.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 4 =

Previous Post

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Next Post

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.