Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

radiotv10by radiotv10
14/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro iki Gihugu cyagiranye na DRC, hakenewe ubufasha bw’Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, aho kuvangira inzira ziri gukoreshwa cyangwa kuziyobya.

Hon. Martin Ngonga yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025 ubwo hateranaga Inteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi.

Agaruka ku bikubiye muri Raporo igaragaza uko inzira z’ibiganiro zigamije gukemura ibibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bihagaze, Ngonga yagaragaje bimwe mu bikubiyemo, nko kuba haragezwe ku Masezerano y’Amahoro yasinywe tariki 27 Kamena 2025.

Yagaragaje ko iriya raporo igaruka kuri bimwe byitezweho gutanga umuti, nk’ishyirwaho ry’Urwego ruhuriweho rwa CONOPS, gusenya umutwe wa FDLR, kubaha ubusugire bwa buri Gihugu hagati y’ibi Bihugu byombi (u Rwanda na DRC), guhagarika gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ndetse na gahunda yo gucyura impunzi.

Ngoga yavuze ko yifuje kugaruka kuri iyi Raporo, agamije kwibutsa ko Ibihugu bigize aka Kanama gahuza imvugo n’imyumvire, kuko hari bimwe bifite amakuru anyuranye n’ukuri.

Ati “Kubera ko muri aka kanya ndabona hari abafite amakuru adahagije imbere y’Akanama ku ntambwe iri guterwa mu masezerano y’i Washington cyangwa se harimo kudahuza kuri yo.”

Yaboneyeho gusaba Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za America muri aka Kanama kugaragaza muri macye intambwe iri guterwa mu gushyira mu bikorwa ariya masezerano, bityo n’umusanzu w’aka Kanama ukaza uri mu murongo w’ibiriho bikorwa.

Ati “Kuko ibyo ni byo bizafasha aka Kanama gutanga umusanzu wako uhagije mu gushyikira ibiri gukorwa.”

Yakomeje avuga ko muri ariya masezerano u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyijwe gukemura ibitera ibibazo hagati y’ibi Bihugu.

Ati “Rero turasaba Akanama kudushyigikira muri urwo rugendo. U Rwanda ruzashyira mu bikorwa ibyo twiyemeje mu murongo ugenwa n’amaszerano y’i Washington, kandi tuzakomeza gushyigikira ibiganiro by’i Doha.”

Yakomeje asaba aka Kanama kimwe n’andi mahanga yose gushyigikira ubu bushake bwagizwemo uruhare n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na Qatar.

Ati “Icyo ngamije banyamuryango b’Akanama, ni ugushimangira ko hari amasezerane yabayeho hagati y’Ibihugu byacu byombi, yakozwe hagendewe ku bushobozi bwacu, tubifashijwemo na America.”

Yakomeje avuga kandi ko Qatar na yo ikomeje gutanga umusanzu wayo kimwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ati “Dukeneye inkunga y’Akanama. Ikindi kandi turifuza guhabwa amahirwe yo gushyira mu bikorwa amasezerano uko ari. Ntabwo dukeneye ko mwivanga mu buryo bushobora kugora inzira iri gukoreshwa cyangwa kuzana ibyayiyobya.”

Gusa Ngoga yagarutse ku bibazo bigihari bigomba gushakirwa umuti, birimo imbwerwaruhame z’urwango, ndetse n’ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kimwe n’ikibazo cy’abacancuro bakiri mu burasirazuba bwa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + one =

Previous Post

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Next Post

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Related Posts

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

by radiotv10
04/12/2025
0

Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere...

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga...

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga aho mu cyumweru cyahariwe kubitaho abagera kuri 50 bahawe insimburangingo n’inyunganirangingo, Inama...

IZIHERUKA

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
IMYIDAGADURO

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.