Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

radiotv10by radiotv10
14/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR waniyamamaje mu Matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka n’ayayabanjirije, ni umwe mu Banyapolitiki babiri batowe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki, kugira ngo bazasimbure Abasenateri barihagarariye bagiye kurangiza manda yabo.

Undi watowe utari Dr Frank Habineza, ni Nkubana Alphonse uyobora Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP na we watowe n’iri Huriro ry’Imitwe ya Politiki.

Aba banyapolitiki batowe n’Inteko Idasanzwe y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) yateranye none ku wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025.

Nibaramuka bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rubifitiye ububasha, aba banyapolitiki bazahita binjira muri Sena y’u Rwanda, gusimbura Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa, bazarangiza manda yabo tariki 22 Ukwakira 2025.

Aba Basenateri ni bamwe mu batandatu bagiye kurangiza manda yabo muri Sena y’u Rwanda, bari bayisigayemo ngo bakorane n’abari batowe mu matora yabaye muri Nzeri umwaka ushize.

Abandi Basenateri bagiye kurangiza manda yabo, ni Evode Uwizeyimana, André Twahirwa, Epiphanie Kanziza, na Jean Pierre Dusingizemungu, bari bashyizweho na Perezida wa Repubulika mu kwezi k’Ukwakira 2020.

Dr Frank Habineza ugiye kwinjira muri Sena y’u Rwanda, yanabaye Umudepite, aho umwaka ushize ari umwe mu Bakandida biyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yabaye umwaka ushize wa 2024, ariko agatsindwa ku majwi 0,55%, mu gihe Perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi ku majwi 99,18%.

Uyu muyobozi w’Ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) kandi yari yaniyamamaje mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017, aho bwo yatsinzwe afite amajwi 0,48%.

Dr Frank Habineza kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu Nteko Idasanzwe ya NFPO
Na Nkubana
Batorewe muri iyi Nteko
Bamwe mu Banyapolitiki bashimiye Dr Frank
Na Nkubana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 8 =

Previous Post

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Next Post

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

Related Posts

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

by radiotv10
14/10/2025
0

Ibitaro by’Indwara zo mu Mutwe bya Ndera (Ndera Neuropsychiatric Teaching Hospital) byatangaje ko mu mwaka wa 2024-2025 byakiriye abantu 119...

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

by radiotv10
14/10/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro iki Gihugu cyagiranye na DRC, hakenewe...

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

by radiotv10
14/10/2025
0

Abo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, baratabariza umuturanyi wabo ufite ubumuga ubayeho ubuzima...

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

by radiotv10
14/10/2025
0

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Huye, bahinga mu gishanga cya Nyagisenyi, bavuga ko  bafite ikibazo cyo kugura imbuto y’ibigori...

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

by radiotv10
14/10/2025
0

Rwanda is often praised globally for its efforts in gender equality. The country leads in female political representation and has...

IZIHERUKA

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko
AMAHANGA

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko

by radiotv10
14/10/2025
0

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

14/10/2025
Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

14/10/2025
BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

14/10/2025
Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

14/10/2025
Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

14/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.