Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

radiotv10by radiotv10
14/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bashyize umukono ku masezerano ashyiraho urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge no guhagarika imirwano muri Kivu zombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025 i Doha muri Qatari ahari kubera ibiganiro hagati y’izi mpande zombi.

Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro bibaye inshuro eshanu, ariko bitagize icyo bitanga mu nzira iganisha ku mahoro hagati y’izi mpande zimaze igihe mu mirwano.

Aya masezerano yasinywe kandi aha ububasha Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge (CICR) bwo kuba umuhuza udafite aho abogamiye mu kugaragaza no kurekura imfungwa zigomba guhererekanywa hagati y’impande zombi, nk’ingingo iri mu zagoranye muri ibi biganiro by’i Doha.

Ingingo irebana no gucyura impunzi z’Abanyekongo ziri mu Bihugu by’ibituranyi, yo ikomeje kuba ingorabahizi, aho Guverinoma ya DRC isaba ko habanza kugaragazwa abo bantu ndetse ikananga ko basubizwa mu bice bavuyemo ngo kuko bikirimo amakimbirane, mu gihe AFC/M23 yo isaba ko bagomba gutaha nta mananiza abayeho.

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD kiravuga ko iyi ngingo ishobora gukurikirwa n’impaka zikomeye ikaba yatuma indi ntambwe zagombaga guterwa zizamo birantega.

Aya mahame kandi yasinywe none, anagena ko hashyirwaho urweho rwihariye rushinzwe gukurikirana imyanzuro yo guhagarika imirwano nubwo nta makuru arambuye arashyirwa hanze kuri byo.

Urwo rwego ruzaba rushinzwe kugenzura ko hubahirizwa agahenge ko guhagarika imirwano mu karere kamaze igihe kaberamo urugamba.

Bashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho uru rwego ruhuriweho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 8 =

Previous Post

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

Next Post

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Perezida wa Madagascar yatsinze icy'umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.