Bamwe mu bageze mu zabukuru bahabwa inkunga y’ingoboka bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu bavuga ko ubu babayeho nabi, nyuma yo kumara amezi atatu badahabwa iyi nkunga ntibasobanurirwe n’impamvu batayihabwa.
Abaganiriye na RADIOTV10 bavuga ko baheruka amafaranga mu kwezi kwa karindwi, none bakaba bari mu gihirahiro cyo kwibaza uko byaba byaragenze kuko n’ubuyobozi bubasaba gukomeza gutegereza.
Ndimirinkware Sylvestre wo mu Mudugudu wa Mukondo, Akagari ka Kiraga yagize ati “Ubu duheruka amafaranga mu kwezi kwa Karindwi ni ukuvuga ko amezi abaye atatu, urumva twaryaga ari uko batuduhaye, none nyine ubwo kurya muri iyi minsi biragoye. Aho twafashe utudeni muri za butiki baratwinubye kubera tudaheruka kubishyura kandi twarahitaga tuyabaha.”
Nyirakamana Soline wo Mudugudu wa Mukondo na we yagize ati “None se urabona tudashonje ko aho twajyaga dukuye hahagaze, nk’ubu nkanjye ntacyo nakwikorera ni ukurya ari uko hari umpaye cyangwa se nk’uko ayo mafaranga bayaduhaye, none inzara igiye kunyicira aha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Ufitabeza Jean D’Amour yavuze ko iki kibazo kizwi, yemeza ko cyatewe na sisitemu yavuguruwe ubwo ingengo y’imari y’uyu mwaka yatangiraga gukoreshwa.
Gusa yizeza ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ibi bibazo bikemuke. Ati “gusa ntibyarenga iki cyumweru bitararangira rwose kandi bigiye kujya bigenda neza ntabwo bizongera gutinda.”
Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10