Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Abageze mu zabukuru bararira ayo kwarika hakiyongeraho n’urujijo

radiotv10by radiotv10
15/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Abageze mu zabukuru bararira ayo kwarika hakiyongeraho n’urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bageze mu zabukuru bahabwa inkunga y’ingoboka bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu bavuga ko ubu babayeho nabi, nyuma yo kumara amezi atatu badahabwa iyi nkunga ntibasobanurirwe n’impamvu batayihabwa.

Abaganiriye na RADIOTV10 bavuga ko baheruka amafaranga mu kwezi kwa karindwi, none bakaba bari mu gihirahiro cyo kwibaza uko byaba byaragenze kuko n’ubuyobozi bubasaba gukomeza gutegereza.

Ndimirinkware Sylvestre wo mu Mudugudu wa Mukondo, Akagari ka Kiraga yagize ati “Ubu duheruka amafaranga mu kwezi kwa Karindwi ni ukuvuga ko amezi abaye atatu, urumva twaryaga ari uko batuduhaye, none nyine ubwo kurya muri iyi minsi biragoye. Aho twafashe utudeni muri za butiki baratwinubye kubera tudaheruka kubishyura kandi twarahitaga tuyabaha.”

Nyirakamana Soline wo Mudugudu wa Mukondo na we yagize ati “None se urabona tudashonje ko aho twajyaga dukuye hahagaze, nk’ubu nkanjye ntacyo nakwikorera ni ukurya ari uko hari umpaye cyangwa se nk’uko ayo mafaranga bayaduhaye, none inzara igiye kunyicira aha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Ufitabeza Jean D’Amour yavuze ko iki kibazo kizwi, yemeza ko cyatewe na sisitemu yavuguruwe ubwo ingengo y’imari y’uyu mwaka yatangiraga gukoreshwa.

Gusa yizeza ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ibi bibazo bikemuke. Ati “gusa ntibyarenga iki cyumweru bitararangira rwose kandi bigiye kujya bigenda neza ntabwo bizongera gutinda.”

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko

Next Post

Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage

Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.