Wednesday, October 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

radiotv10by radiotv10
15/10/2025
in MU RWANDA
0
Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bamusanze mu bwiherero yapfuye, bikekwa ko yiyahuye abitewe n’agahinda k’isambu ye yari kuburanira mu Nteko y’abaturage bivugwa ko yambuwe n’uwahoze ari umugore we.

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukakira, nibwo nyakwigendera Nkurunziza Thomas wabanaga na mushiki we mu Mudugudu w’Uruhuha, Akagari ka Gati mu Murenge wa Gishari, bamusanze amanitse m kagozi mu musarani yapfuye.

Gicenderi Seraphine wo muri aka gace, yabwiye RADIOTV10 ko nyakwigendera yari asanzwe atuye i Kabare, ariko mu minsi ishize akaba yari yaje kubana na mushiki we kuko yari anarwaye akaguru ariko kwari kwarorohewe.

Ati “Nari nicaye n’undi mukecuru duturanye ndimo mpata ibirayi, tugiye kumva twumva Kantarama (mushiki wa Nyakwigendera) avuguje induru, ati ‘yewe data we nimuze murebe ishyano ngushije we’ Ati ’Nkurunziza yiyahuye mu musarane’ Ako kaziriko twasanze kamuri mu ijosi.”

Abaturanyi bakeka ko nyakwigendera yaba yiyambuye ubuzima kubera ikibazo cy’ubutaka yari ahuriyeho n’uwahoze ari umugore we ariko waje gushaka undi mugabo, dore ko bagombaga no kuburana kuri uyu wa Kabiri ari na wo munsi yiyahuriyeho.

Umwe mu baturage ati “Mu bigaragara amakuru ahari ni uko uwo Mukamurigo ni umwe mu babanye n’uyu mugabo (Nyakwigendera) bamarana imyaka myinshi kugeza ubwo yaje kugurisha ikibanza yari afite, bivugwa ayo mafaranga ya Nkurunziza yayaguze ikibanza aza kugenda agisizemo umugore (Mukamurigo), agarutse ava i Kabare aho yari amaze igihe aba, nza kumva abaza n’icyo kubanza cye. Turategereza tugasanga uyu mugabo yari afite agahinda gatumye yiyahura kuko yari yarareze uwo mugore n’umukobwa yari yarabyaye ahandi hantu.”

Undi muturage witwa Gicenderi Seraphine na we yagize ati “Ubwo bari baragiye kurega Mukamurigo ku Mudugudu wo mu Munanira ngo babohereza hano muri uyu Mudugudu, uyu munsi bari kuburanira mu Nteko.”

Mukamurigo Christine bivugwa yigeze kuba umugore wa Nyakwigendera, yahakanye ibyo kuba hari isambu bari bafite iri mu bibazo, avuga ko ahubwo yamuregaga amabati yaguze agashyirwa ku nzu yamusanganye mu isambu ye.

Ati “Barambeshyera rwose. Uwo mugabo (Nyakwigendera) kuva maze kuremera we n’umukobwa we bakajya kwigurira imirima, njye nta kintu yampaye, nta n’isambu yansigiye. Yararebye yaguze ububati butanu bwonyine asiga ahagaritse akazu, nari mu nzu yanjye n’ubu nyirimo, amaze Imyaka 30 tutabonana kandi ni mu kibanza cyanjye.”

Umukozi w’Umurenge wa Gishari ushinzwe Imiyoborere, Nteziryayo Theoneste yabwiye RADIOTV10 amakuru y’ibanze agaragaza ko nyakwigendera n’uyu wahoze ari umugore we, ntakibazo kidasanzwe bari bafitanye cyatuma umwe yiyambura ubuzima.

Ati “Mu byo twabonesheje amaso yacu twasanze ari mu mugozi mu bwiherero bigaragara ko bikekwa yiyahuye. Ntabwo turajya muri Detaye ngo tumenye byose, ariko icyo twavuganye na mushiki we ni uko twamubajije niba hari ikibazo bari bafitanye cyangwa se abaturanyi ntakiri kutwereka ko bari bafitanye ibibazo.”

Kugeza ubwo twatunganya iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera Nkurunziza wari wajyanywe ku Bitaro by’Intara byigisha bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Abaturanyi bashenguwe n’urupfu rwa nyakwigendera

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + twenty =

Previous Post

Inkuru y’akababaro: Umunyapolitiki uzwi muri Kenya Raila Odinga yitabye Imana

Next Post

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Related Posts

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatanye abantu babiri umufuka urimo urumogi rupima ibilo 28, bafatiwe mu Murenge...

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

by radiotv10
15/10/2025
0

Abantu 11 bakurikiranyweho gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baburanye ku...

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

by radiotv10
15/10/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 31 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubu rukaba...

Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage

Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage

by radiotv10
15/10/2025
0

Nyuma y’uko hari abaturage bagera kuri 17 bo mu murenge wa Ruharambuga bamaze umwaka batarishyurwa amafaranga y’imibyizi bakoze ubwo hubakwaga...

Rubavu: Abageze mu zabukuru bararira ayo kwarika hakiyongeraho n’urujijo

Rubavu: Abageze mu zabukuru bararira ayo kwarika hakiyongeraho n’urujijo

by radiotv10
15/10/2025
0

Bamwe mu bageze mu zabukuru bahabwa inkunga y'ingoboka bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu bavuga ko ubu...

IZIHERUKA

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa
MU RWANDA

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

15/10/2025
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

15/10/2025
Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

15/10/2025
Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

15/10/2025
Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

15/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.