Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bamusanze mu bwiherero yapfuye, bikekwa ko yiyahuye abitewe n’agahinda k’isambu ye yari kuburanira mu Nteko y’abaturage bivugwa ko yambuwe n’uwahoze ari umugore we.
Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukakira, nibwo nyakwigendera Nkurunziza Thomas wabanaga na mushiki we mu Mudugudu w’Uruhuha, Akagari ka Gati mu Murenge wa Gishari, bamusanze amanitse m kagozi mu musarani yapfuye.
Gicenderi Seraphine wo muri aka gace, yabwiye RADIOTV10 ko nyakwigendera yari asanzwe atuye i Kabare, ariko mu minsi ishize akaba yari yaje kubana na mushiki we kuko yari anarwaye akaguru ariko kwari kwarorohewe.
Ati “Nari nicaye n’undi mukecuru duturanye ndimo mpata ibirayi, tugiye kumva twumva Kantarama (mushiki wa Nyakwigendera) avuguje induru, ati ‘yewe data we nimuze murebe ishyano ngushije we’ Ati ’Nkurunziza yiyahuye mu musarane’ Ako kaziriko twasanze kamuri mu ijosi.”
Abaturanyi bakeka ko nyakwigendera yaba yiyambuye ubuzima kubera ikibazo cy’ubutaka yari ahuriyeho n’uwahoze ari umugore we ariko waje gushaka undi mugabo, dore ko bagombaga no kuburana kuri uyu wa Kabiri ari na wo munsi yiyahuriyeho.
Umwe mu baturage ati “Mu bigaragara amakuru ahari ni uko uwo Mukamurigo ni umwe mu babanye n’uyu mugabo (Nyakwigendera) bamarana imyaka myinshi kugeza ubwo yaje kugurisha ikibanza yari afite, bivugwa ayo mafaranga ya Nkurunziza yayaguze ikibanza aza kugenda agisizemo umugore (Mukamurigo), agarutse ava i Kabare aho yari amaze igihe aba, nza kumva abaza n’icyo kubanza cye. Turategereza tugasanga uyu mugabo yari afite agahinda gatumye yiyahura kuko yari yarareze uwo mugore n’umukobwa yari yarabyaye ahandi hantu.”
Undi muturage witwa Gicenderi Seraphine na we yagize ati “Ubwo bari baragiye kurega Mukamurigo ku Mudugudu wo mu Munanira ngo babohereza hano muri uyu Mudugudu, uyu munsi bari kuburanira mu Nteko.”
Mukamurigo Christine bivugwa yigeze kuba umugore wa Nyakwigendera, yahakanye ibyo kuba hari isambu bari bafite iri mu bibazo, avuga ko ahubwo yamuregaga amabati yaguze agashyirwa ku nzu yamusanganye mu isambu ye.
Ati “Barambeshyera rwose. Uwo mugabo (Nyakwigendera) kuva maze kuremera we n’umukobwa we bakajya kwigurira imirima, njye nta kintu yampaye, nta n’isambu yansigiye. Yararebye yaguze ububati butanu bwonyine asiga ahagaritse akazu, nari mu nzu yanjye n’ubu nyirimo, amaze Imyaka 30 tutabonana kandi ni mu kibanza cyanjye.”
Umukozi w’Umurenge wa Gishari ushinzwe Imiyoborere, Nteziryayo Theoneste yabwiye RADIOTV10 amakuru y’ibanze agaragaza ko nyakwigendera n’uyu wahoze ari umugore we, ntakibazo kidasanzwe bari bafitanye cyatuma umwe yiyambura ubuzima.
Ati “Mu byo twabonesheje amaso yacu twasanze ari mu mugozi mu bwiherero bigaragara ko bikekwa yiyahuye. Ntabwo turajya muri Detaye ngo tumenye byose, ariko icyo twavuganye na mushiki we ni uko twamubajije niba hari ikibazo bari bafitanye cyangwa se abaturanyi ntakiri kutwereka ko bari bafitanye ibibazo.”
Kugeza ubwo twatunganya iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera Nkurunziza wari wajyanywe ku Bitaro by’Intara byigisha bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10