Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

radiotv10by radiotv10
15/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 31 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubu rukaba rufite ibibazo bituruka hanze, ariko ko uko umwijima wazira kose iki Gihugu na Afurika, hagomba kubaho n’ahaturuka urumuri.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025 ubwo yayoboraga Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida PAC (Presidential Advisory Council), yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Muri iyi nama yari igamije kurebera hamwe uburyo hakomeza gushimangirwa ingamba zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu no gushakira umuti ibibazo byugarije Akarere n’Isi, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo u Rwanda rwanyuzemo, ndetse n’ibirwugarije muri ibi bihe.

Yagize ati “Mu Rwanda, twarokotse amajye yacu mu myaka 31 ishize, kandi n’ubu tugomba kurokoka byinshi bituruka hanze. Ariko amateka yatwigishije ko nubwo haba hari umwijima, yaba mu Rwanda cyangwa muri Afurika, cyangwa n’ahandi ku Isi, hari ahantu hato hashobora guturuka urumuri. U Rwanda rwacu no mu mwijima rushobora kumurika.”

Umukuru w’u Rwanda yagaragaje ko ibibazo bitazabura, ahubwo icyo abantu bakwiye kuzirikana ari uko bagomba guhora biteguye guhangana na byo no kubyikuramo.

Ati “Dukwiye kumenya neza ko tugomba guhangana n’ibibazo kandi tugatera imbere, ubundi tugatera intambwe ituganisha aho twifuza kujya ndetse aho abandi babashije kugera mbere yacu.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko abantu bakwiye kugeza Igihugu cyabo aho bifuza ko kiba kiri, kandi ko biri mu bushobozi bwabo, ndetse bagahora bazirikana ko bagomba guhangana n’ibyaza byose kabone n’iyo byaba ari binini gute.

Perezida Kagame yayoboye iyi nama

Donald Kaberuka ni umwe mu bagize izi mpuguke ngishwanama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

Next Post

Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.